Rubavu: Bamwe mu bayobozi baravugwaho kwimana amakuru

Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’abayobozi b’inzego zibanze hagaragajwe ko hari abayobozi banga gutanga amakuru, abandi bagafata abanyamakuru nk’ababarwanya.

Mu biganiro byahuje abanyamakuru n'abayobozi b'inzego zibanze hagaragajwe ko hari abayobozi banga gutanga amakuru, abandi bagafata abanyamakuru nk'ababarwanya
Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’abayobozi b’inzego zibanze hagaragajwe ko hari abayobozi banga gutanga amakuru, abandi bagafata abanyamakuru nk’ababarwanya

Mu cyegeranyo cyakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB 2018, cyagaragaje ko mu Rwanda habarirwa abanyamakuru 802 nyamara ko ubwisanzure by’itangazamakuru buri kuri 77.1% naho uburenganzira ku kubona amakuru bukaba kuri 73.4%, cyakora ubunyamwuga bujyana naho akorera buri kuri 71.2%.

Mu karere ka Rubavu abanyamakuru bagaragaza ko bagihura n’abayobozi badasobanukiwe n’akamaro ko gutanga amakuru, hakaba n’abayobozi babashinja gusenya gahunda za leta mu gihe babajije ibitagenda neza.

Ni mu kiganiro cyateguwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB mu gusobanura itegeko rirebana no gutanga amakuru no korohereza abayakeneye.

Kagame Alain Kaberuka ukorera ikinyamakuru Umuseke, avuga ko hari abayobozi bananiza abanyamakuru ndetse mu gihe bamenye ko ibyo umunyamakuru akeneye bireba integer nke z’umuyobozi akamwima amakuru.

“Nahamagaye umuyobozi w’ikigo nderabuzima mubaza ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’amata agenewe abana bafite ibibazo by’imirire mibi mu kigo ayobora, yumvishe ko bimureba ambwira ko nzaburana n’impapuro ahita ankupa.”

Abandi banyamakuru bavuga benshi mubayobozi bitabira gutanga amakuru avuga ibyiza gusa, ariko iyo ari ibitagenda bimana umwanya ndetse hagira n’umuturage utanga amakuru ugasanga asiragizwa cyangwa yimwa serivisi yagombye guhabwa azira ko yatanze amakuru bafata nko gusebanya.

Bamwe mubayobozi b’inzego zibanze bavuga ko bagarukwa n’amakuru batanze kandi bazi ko biri munshingano zabo, bakibaza igihe bagombye gutanga amakuru bayabajijwe.

“mu bigo bimwe haboneka abavugizi, hari igihe mu mirenge tubamo ubona umunyamakuru akugezeho akakubaza amakuru ukayatanga nk’umuyobozi uhari kandi ugomba kuyatanga, yamara gusakara ukumva abagukuriye bakubaza ngo uyatanga gute.”

Bimenyimana Robert ni umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB avuga ko bidakwiye ko hari abayobozi bimana amakuru mu gihe akwiye gutangwa.

“icyo dusobanurira abayobozi nuko bagomba gutanga amakuru bemerewe gutanga mbese amakuru adahungabanya umutekano w’igihugu, kandi buri muyobozi ntiyamenya buri munyamakuru uri mu Rwanda kuko itegeko ryemerera n’umuturage kubaza amakuru akayahabwa.”

Kuba hari abaturage bazizwa gutanga amakuru y’ibitagenda, Bimenyimana avuga ko mu gihe umuturage atanze amakuru y’ibitagenda kandi bihari atagombye kubiryozwa, akavuga ko n’umunyamakuru ukoze inkuru y’ibitagenda kandi ashingiye ku kuri nta kibazo kirimo.

Abanyamakuru bo mu karere ka Rubavu bavuga ko ubuyobozi bw’akarere no mu mirenge batanga amakuru ariko abayobozi b’amashami mu karere bakabuza abakozi bayobora gutanga amakuru, mu gihe bimwe mu bigo bikorera muri aka karere iyo bisabwe amakuru biyimana mu gihe agaragaza ibitaragenze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka