Rubavu: Bagiye gukemura ikibazo cy’inzira y’amazi asenyera abatuye i Goma

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze gutanga isoko ryo kubaka imihanda yamenaga amazi mu mujyi wa Goma, ibi bikazajyana no guhindura imiterere y’imihanda y’amabuye itagiraga inzira y’amazi igahabwa inzira imena amazi mu kiyaga cya Kivu.

Imwe mu mihanda yakozwe ntitegurirwe inzira y'amazi bituma amazi ayobera mu baturage
Imwe mu mihanda yakozwe ntitegurirwe inzira y’amazi bituma amazi ayobera mu baturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imihanda izubakwa ifite uburebure bwa metero 2,984 ikazatwara miliyari eshatu na miliyoni 908, ibihumbi 754, n’amafaranga y’u Rwanda 231.

Ni imihanda izubakwa n’ikigo cya STECOL Corporation mu gihe cy’amezi umunani. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buteganya ko mu mpera za 2023 ibikorwa byo kubaka umuhanda w’amabuye usanzwe uhuza umupaka muto n’umupaka munini uzaba wamaze gushyirwamo kaburimbo ndetse uhagabwa n’inzira z’amazi zizakumira amazi yari asanzwe ajya mu mujyi wa Goma akangiriza abahatuye.

Umuyobozi w’Akarere, Kambogo Ildephonse, avuga ko amazi asanzwe asenyera Abanyecongo kubera umuhanda w’amabuye ari gushakirwa inzira.

Imwe mu mihanda yakozwe ntitegurirwe inzira y'amazi bituma amazi ayobera mu baturage
Imwe mu mihanda yakozwe ntitegurirwe inzira y’amazi bituma amazi ayobera mu baturage

Agira ati “Umuhanda w’amabuye wari uteje ikibazo cy’amazi asenyera abaturanyi mu gihugu cya Congo ndetse n’abacuruzi bakorera mu isoko rya Cross Border Market bari babangamiwe, turizera ko umuhanda ugiye kubakwa hamwe n’inzira z’amazi zizubakwa zizakemura ikibazo mu buryo burambye.”

Igice kinini cy’Akarere ka Rubavu kigira amazi aturuka ku mvura ndetse aya mazi amwe aturuka mu birunga ahura n’amazi ava ku mazu y’abaturage atera imyuzure itandukanye agasenyera abaturage.

Kubera inzira z’amazi zidahagije, aya mazi yuzura imihanda amwe agakomereza mu gihugu cya Congo aho yangiriza abatuye mu mujyi wa Goma.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko amazi amwe yakorewe inzira anyuzwamo n’asigaye akaba azajya ayoborwa inzira iyageza mu kiyaga cya Kivu.

Zimwe mu nzira z'amazi zatangiye gutunganywa
Zimwe mu nzira z’amazi zatangiye gutunganywa

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje ko miliyari 16Frw yo mu ngengo y’imari ya 2022/2023, zizakoreshwa mu kubaka imihanda izasiga ihinduye isura y’umujyi wa Gisenyi, aya akaba ari amafaranga menshi ugereranyije n’ingengo y’imari y’Akarere ingana na miliyari 43.

Miliyari 16 na miliyoni 911 zizakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo, birimo imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 17 mu mujyi wa Gisenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega akazi gahabwa abatagashoboye batanagakwiye. Niba umuntu ataindira isoko ryo kubaka umuhanda,atabasha gutekereza ko imvura izagwa,ngo yibaze aho ayo maziazajya! Bene uwo yatekereza ko imodoka zizawugendamo zizakenera kugira aho zihagarara? Hanyuma se,akarere ko kakira gate iyo mihanda kabibona ko hari ibitameze neza?

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 23-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka