Rubavu: Bagiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse bunahongerere umutekano kuko hasurwa n’abantu benshi, bakaba bavugaga ko hari ibitanoze.

Ni inenge ikomeye ku basura ikiyaga cya Kivu bagaragaza, kuba babura ubwiherero bamwe bagahitamo kwibohorera mu mazi, naho abandi ntibashobore gutahana ibyo bajyanye ku mazi kubera ubujura bukorwa n’abana bato.

Inkengero rusange z’ikiyaga cya Kivu zikoreshwa n’abasura Akarere ka Rubavu, zifite uburebure bwa metero zibarirwa muri 800, habera ibikorwa bitandukanye birimo koga mu Kivu, gukina umupira w’amaboko ku mucanga, kwicara ukareba amazi ukaruhuka, kuhakorera ibirori no kujya mu bwato bukagutembereza mu mazi hamwe no kuhafatira amafoto.

Umwaro rusange wa Gisenyi mu cyumweru usurwa n’abantu babarirwa mu bihumbi bitanu, ndetse mu gihe cy’iminsi y’ikiruhuko uyu mubare urazamuka ukagera ku bihumbi icumi.

Ibi byose bigira abo bitunga n’imiryango yabo kuko bahabona akazi gahoraho nko gutwara abantu mu bwato, gufotora no kwigisha abantu koga.

Icyakora abagenda kuri izi nkengero z’ikiyaga bavuga ko bibabaje kuba ubwiherero buri kure, abahagenda bakavuga ko bibabangamira.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko inyigo irimo gukorwa ku byashyirwa ku nkengero z’ikiyaga, izasubiza ibibazo bihaboneka kandi umubare w’abahasura uziyongera, icyakora avuga ko ibibazo birebana n’umutekano bigomba gukemuka byihutirwa hamwe no kuhashyira ubwiherero.

Meya Kambogo avuga ko umwaro rusange w’ikiyaga cya Kivu uzwi nka plage urimo, gutegurirwa inyigo izagarahaza serivisi zikenerwa na buri wese, haba ku mazi, ubutaka na sporo.

Agira ati "Twamaze gushaka umushakashatsi utugaragariza ibikorwa byashyirwa mu mazi no ku butaka, igice gishyirwaho ibya siporo, akorerwa ibirori n’ahashyirwa ibikorwa bifasha abana ndetse n’aho abantu babona ibyo bakeneye baje ku mwaro, nk’ubwiherero n’amafunguro.

Muri iki cyumweru dufite gusobanura uyu mushinga kugira ngo hashakwe abazaza kuwushyira mu bikorwa, hakaboneka umwaro mwiza Abanyarwanda n’abanyamabanga bishimira."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu akomeza avuga ko umwaro rusange wa Rubavu, uzaba ufite ibikorwa byishimirwa n’abawusira n’ubwo uzakomeza kunganirwa n’uw’abantu ku giti cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka