Rubavu : Bagiye gusezerera ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) butangaza ko bugiye gusezerera ibura ry’umuriro w’amashanayarazi mu Karere ka Rubavu, kuko ugiye gutangwa n’uruganda rwa Shema Power Lake Kivu rwitezweho Megawatt 56.

Uruganda rushya rw'amashanyarazi ruzakemura ikibazo cy'ibura ryayo i Rubavu
Uruganda rushya rw’amashanyarazi ruzakemura ikibazo cy’ibura ryayo i Rubavu

Ingufu zizaturuka muri urwo ruganda zizafasha Akarere ka Rubavu gutandukana n’ibura ry’umuriro kuko harimo kubakwa umuyoboro uzajya uhurizwamo umuriro, ndetse ugafasha gukwirakwiza amashanayazi ahahandi hose akenewe.

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, avuga ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro kigiye kubonerwa umuti nyuma y’uko umushinga wa Gaz methane uzafasha kuwongera mu miyoboro migari y’igihugu, ibyo bikazatuma u Rwanda rubona umuriro uhagije uzafasha gucanira Abanyarwanda bose mu 2024.

Butera agira ati “Turimo kubaka imiyoboro izakira umuriro uzava mu ruganda rwa Shema Power Lake Kivu, udufashe gukemura ibura ry’umuriro mu Karere ka Rubavu”.

Butera avuga ko umuriro uzatangwa n’uruganda n’urwo ruganda uzaba ufite ubushobozi bwa KV 220, ariko umuyoboro uri kubakwa mu Karere ka Rubavu ruwakire rujye ruwugabanya abaturage bashaka mukeya.

Ati “Umuriro bazaduha uzaba ufite ubushobozi bwa KV 220, ariko nk’abaturage n’ibigo bikorera mu Karere ka Rubavu bakoresha umuriro utageze kuri buriya bushobozi, icyo tuzakora ni kugenda tuwusaranganya abaturage, ndetse undi tuwukwirakwize mu miyoboro migari y’igihugu”.

Akomeza avuga ko uwo muriro uzafasha abatuye ku mupaka uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi kimwe n’abashaka kuhakorera ibikorwa binini, kuko hazashyirwa uwo bashobora gukoresha cyane cyane mu bucuruzi bwambukiranya umupaka.

Ati “Nk’abashaka kuhashyira amaguriro, inganda n’ibindi bikorwa bisaba umuriro mwinshi, uwo muyoboro turimo kubaka uzabafasha kubona umuriro bifuza”.

Butera avuga ko inkomoko y’ibura ry’amashanyarazi mu Karere ka Rubavu ryategarwaga n’umuriro uva kure, ni ukuvuga nko muri Musanze na Karongi, wagira ibibazo mu nzira bigatuma abatuye i Rubavu batawubona.

Ati “Niba umuriro wavaga i Musanze na Karongi ukagirira ibibazo mu nzira, badukuragaho bakabanza gushaka ikibazo aho kiri, ariko ubu nitugira umuyoboro wacu, ntituzongera gutegereza uvuye i Musanze na Karongi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko Umushinga wo kuvoma Gaz Methane mu Kivu igatunganywamo amashanyarazi, uzatuma abaturage bose b’ako karere bagerwaho n’amashanyarazi afite ingufu, ukaba ari n’umushinga wahaye abaturage benshi akazi.

Imibare igaragaza ko 73.4% by’abaturage b’Akarere ka Rubavu bamaze kugezwaho amashanyarazi, icyakora kubona umuriro ufite ingufu zirenze izisanzwe bizabafasha kongera ibikorwa birimo ubucuruzi, no kongerera agaciro umusaruro uturuka ku buhinzi n’ubworozi, mu gihe uwo basanzwe babona bavuga ko udahagije.

Urwo ruganda ruzatangira gutanga umuriro mu mezi abiri ari imbere, aho ruzatangira rutanga Megawatt 15.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka