Rubavu: Bagiye gukora imihanda izahindura isura y’umujyi wa Gisenyi

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu idasanzwe, yemeje ko miliyari 16Frw yo mu ngengo y’imari ya 2022/2023, zizakoreshwa mu kubaka imihanda izasiga ihinduye isura y’umujyi wa Gisenyi.

Bagiye gukora imihanda izahindura isura y'umujyi wa Gisenyi
Bagiye gukora imihanda izahindura isura y’umujyi wa Gisenyi

Ni amafaranga menshi ugereranyije n’ingengo y’imari y’Akarere ka Rubavu izaba ingana na miliyari 43.

Miliyari 16 na miliyoni 911 zizakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo, birimo imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 17 mu mujyi wa Gisenyi.

Umujyi wa Gisenyi urimo kongererwa imbaraga ngo ugire ubwiza n’ubushobozi, nk’uwunganira Umujyi wa Kigali, ukaba ufatwa nk’umujyi w’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Abajyanama bemeza ingengo y'imari y'Akarere ka Rubavu
Abajyanama bemeza ingengo y’imari y’Akarere ka Rubavu

Mbarushimana Sefu, Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, avuga ko bashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo mu gufasha umujyi kuba mwiza, ndetse avuga ko amafaranga agenerwa gufasha abaturage batishoboye yagabanyijwe mu mirenge, kuko hari abafatanyabikorwa bemeye kuzajya bafatanya n’imirenge kubafasha.

Agira ati “Twasuzumye ndetse twemeza ingengo y’imari 2022-2023 izakoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere. Ku bibazo bibangamiye abaturage impamvu amafaranga yagabanyutse, niyouko twabonye abafatanyabikorwa bazadufasha muri ibi bibazo mu mirenge, kandi twarafatanyije gukora igenamigambi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buteguye ingengo y’imari mu kubaka ibikorwa remezo, mu gihe bwasabye abaturage kuvugurura inyubako bazamura imiturirwa mu guhindura isura y’umujyi, icyakora abakorera mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko kuba isoko rya Gisenyi ritaruzura bikomeje kubangamira abacuruzi, bagomba kuva mu nzu ziri ahazazamurwa inyubako nshya bakajya gukorera ahandi.

Mbarushimana Rubavu ashyikiriza ingengo y'imari umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry'ubukungu
Mbarushimana Rubavu ashyikiriza ingengo y’imari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakize cyane kubwuwo mushinga wibikorwa remezo mwaduteguriye ese iyo mihanda izakorwa ni iyi ? Kandi bibaye byiza mwakwibuka n’umuhanda wa Kanama Gishwati kuko warazambye cyane Kandi ningirakamaro kumihahirane y’umugi nicyaro. Murakoze

Alias Niyongira Kimbere yanditse ku itariki ya: 4-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka