Rubavu: Babiri bakekwa kuba abo mu ngabo za FARDC baje kwiba inka barateshwa
Abasirikare babiri bakekwa kuba abo Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, binjiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana bashaka kwiba inka barateshwa.
Aba basirikare binjiye mu Rwanda mu masaha ya saa cyenda z’igitondo tariki 5 Nzeri 2024, bashaka kwiba inka mu Kagari ka Rusura, umudugudu wa Kageyo, Isibo y’Icyerekezo.
Ni inka y’umuturage witwa Mfitumukiza Janvier watabaje irondo, bateshwa batarayambutsa mu kibaya cya Congo.
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kageyo yabwiye Kigali Today ko baje ari abantu babiri umwe ajya ku muryango undi ajya kuzitura inka y’umuturage.
Agira ati "Bafunguye urugo arabyumva, arasohoka. Yahise abona uwo ku muryango atangira kumuvugisha amubaza uwo ariwe ntiyavuga, amukubita inkoni ntiyataka, amukubita indi ntiyataka, uwarimo azitura inka wari ufite imbunda arasa kuri Mfitumukiza amasasu abiri ariko ntiyamufata. Mfitumukiza yahise atabaza ariko n’abanyerondo baratabara n’abo basirikare bariruka."
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kageyo bavuga ko ayo masasu ntawe yakomerekeje, cyakora nabo ntibashoboye kubahagarika kuko bahise basubira muri Congo.
Ikibaya cya Congo gihana imbibi n’u Rwanda kirimo ingabo za Congo zivanze na FDLR na Wazalendo, ariko kubera imibereho babayeho baza kwiba ibyo kubatunga mu Rwanda.
Kuba ingabo za FARDC zaza kwiba inka mu Rwanda ni ibintu byabayeho no mu bihe bitandukanye.
Tariki 11/06/2014, ingabo za Kongo zinjiye ku butaka bw’u Rwanda zirasa ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rubavu biba ngombwa ko Ingabo z’u Rwanda zirwanaho, umusirikare wa Congo ahasiga ubuzima. Byaje kumenyekana ko bari baje gutwara inka zari ku butaka bw’ u Rwanda.
Muri 2022 mu kwezi kwa munani (Kanama), umusirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, mu gace kakunze kunyurwamo n’abarwanyi ba FDLR, byaje kumenyekana ko uyu musirikare wa Congo yarimo yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuzibaka.
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba Maj Gen Eugene Nkubito aherutse kubwira abikorera mu Karere ka Rubavu ko barinzwe kandi abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda batabishobora kuko na FDLR yose idashobora guhangana na batayo imwe y’ingabo z’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|