Rubavu: Ba Gitifu babiri b’Imirenge n’ushinzwe Mituweli mu Karere birukanywe mu kazi

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yatangaje ko abakozi batatu birukanywe bazize amakosa bakoze, kandi ko biri mu rwego rwo kubabaza inshingano.

Ikarita igaragaza imirenge igize Akarere ka Rubavu
Ikarita igaragaza imirenge igize Akarere ka Rubavu

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye Kigali Today ko abakozi binjira mu kazi basobanurirwa amategeko agenga akazi, ikaba ari yo mpamvu umukozi ukoze amakosa mu kazi ahanwa.

Yagize ati “Ntabwo nagira icyo ntangaza ku cyabiteye ariko ni akazi muri rusange, aho umukozi akora inshingano iyo hari ibitagenda neza akabibazwa kugira ngo abo duha serivisi ntibagirweho ingaruka n’iyo mikorere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu utasobanuye byinshi ku mpamvu zatumye birukanwa mu kazi, yagize ati “Hano tureba ikosa riba ryakozwe mu kazi akaba ari ryo tugenderaho, naho ibijyanye no gusobanura amakosa ntibiba byemewe mu rwego rw’akazi.”

Abakozi birukanywe ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, uyu Murenge yayoboraga ukaba ari wo wagaragayemo umutetsi ku kigo cy’amashuri wahagarariye ubuyobozi bwa Leta mu gikorwa cyo kwibuka nyuma yo koherezwa n’umukozi w’umurenge ushinzwe uburezi.

N’ubwo uwo mutetsi mu minsi ishize yahamagawe n’urwego rushinzwe Ubugenzacyaha ariko akaza kurekurwa, umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero wamwohereje we yakomeje gufungwa, bikaba bikekwa ko n’uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ashobora kuba yazize iryo kosa.

Undi wirukanywe mu kazi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Habimana Aaron, wahoze ari umukozi w’Akarere ka Rubavu ashinzwe gucunga abakozi, akaba avugwaho guha uwitwa Biryabanzi Onesphore icyemezo cy’umukozi cy’akazi (attestation de service) kitajyanye n’akazi yakoze. Undi wirukanywe ni uwo Biryabanzi Onesphore wari umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubwisungane mu kwivuza wahawe icyo cyangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka