Rubavu: Akarere kemeye gucumbikira abaturage babuze imodoka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushakira icumbi abaturage babuze uburyo bwo gusubira iwabo nyuma y’icyemezo gihagarika ingendo mu gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Abaturage 154 bahuriye ku Karere ka Rubavu basaba ubufasha bwo kubona uko basubira aho bavuye nyuma y’icyemezo gihagarika ingendo mu gukumira icyorezo cya COVID-19.

Bamwe mubaturage basaba ubufasha ni Abanyarwanda bari mu gihugu cya Kongo, abari baje mu karere ka Rubavu gusura abantu ariko batahatuye, abari barwaje abantu ku bitaro, kimwe n’abakozi bakorera mu tundi turere ariko bafite imiryango muri Rubavu.

Bimwe mu byifuzo batanga birimo koroherezwa gusubira iwabo kuko batunguwe n’umwanzuro wo guhagarika ingendo, bavuga ko mu Karere ka Rubavu badafite aho kuba abandi bakavuga ko bafite akazi bakeneweho mu tundi turere nk’ubaganga, abakora mu turere no mu mirenge hamwe n’abakora muri banki.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert aganira na Kigali Today yatangaje ko aba baturage bahawe ubutumwa aho abafite imiryango mu Karere ka Rubavu basubira mu miryango yabo bakubahiriza amabwiriza arebana no kwirinda COVID-19, abavuye mu gihugu cya Kongo bashakiwe aho baba bategereje iminsi 14 nkuko bigenwa n’amabwiriza.

Habyarimana Gilbert avuga ko hari n’abaturage badafite imiryango mu Karere ka Rubavu bashaka gusubira mu turere twabo na bo bagiye gufashwa aho bategereza igihe cyose hagitegerejwe amabwiriza mashyashya.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’Umuvugizi wa Polisi batanze kuri radiyo na televisiyo by’igihugu, bavuze ko abantu bagomba kuguma aho bari, bavuga ko abantu bagiye batanga impamvu zituma imodoka zisubizwa mu muhanda basubiza inyuma imyanzuro yafashwe.

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryasohotse ku mugoroba tariki ya 21 Werurwe 2020 rivuga ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata ku isi, ndetse n’uburyo ibindi bihugu bihangana na cyo, byagaragaye ko hakwiye kongerwa ingamba n’imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko uhereye tariki ya 21 Werurwe 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro, hatangira gukurikizwa ingamba nshya mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Muri izo ngamba, harimo ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe, gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa na byo bibujijwe, keretse abajya gushaka no gutanga serivisi z’ingenzi, harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na ATM.

Abakozi ba Leta n’abikorera bagomba gukorera akazi kabo mu ngo zabo, keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

Muri izi ngamba harimo ko imipaka yose ifunzwe, uretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri ahantu hateganyijwe.

Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda buzakomeza, naho ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

Amasoko n’amaduka arafunzwe, keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, lisansi na mazutu, n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Mu zindi ngamba zafashwe, za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi, keretse izigemuye ibicuruzwa. Imodoka zitwara abagenzi mu mujyi zo zirakomeza gukora, ariko hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’abantu.

Utubari twose na two tugomba gufunga, ariko resitora zo zirakomeza gukora zitanga serivisi zo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (Take away).

Muri rusange, Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika bakurikiza amabwiriza bahabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki cyorezo kiratwugarije pe namwe mukore ubukangurambaga.

Muhire gilbert yanditse ku itariki ya: 22-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka