Rubavu: Akajagari mu myubakire karavugwaho kuba intandaro yo gusezera kwa bamwe mu bayobozi

Ku itariki ya 08 Ukwakira 2024, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Uwimana Vedaste, yanditse asezera ku mirimo yari amazeho imyaka irindwi, avuga ko impamvu asezeye ari ukubera ko agiye kwiga kandi ko bitabangikanywa n’inshingano yari afite.

Gitifu Uwimana Vedaste aherutse kugaragara mu mashusho asenya zimwe mu nyubako bivugwa ko zubatswe hadakurikijwe ibisabwa
Gitifu Uwimana Vedaste aherutse kugaragara mu mashusho asenya zimwe mu nyubako bivugwa ko zubatswe hadakurikijwe ibisabwa

Uyu muyobozi yari aherutse kugaragara asenyera abaturage bubatse mu kajagari, ndetse mu mashusho yagiye hanze, amugaragaza abaturage bashaka kumugirira nabi kubera umujinya bari bafite, bamwe bakavuga ko bari bubatse hari amafaranga bahaye abayobozi.

Nubwo mu ibaruwa Uwimana yanditse avuga ko asezeye ashaka kujya kwiga ndetse akemerera itangazamakuru ko ibyo yanditse ari ukuri, benshi babonye amashusho asenyera umuturage bavuga ko bishobora kuba ari yo ntandaro y’ubwegure.

Kigali Today yabonye imyanzuro y’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyakiliba yateranye nyuma y’igihe gito amashusho ya Uwimana Vedaste asenyera abaturage agiye hanze, Njyanama yiga ku bibazo biri mu myubakire, yanzura ko abayobozi babigizemo uruhare bagomba kuva mu nshingano.

Imyanzuro y’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyakiliba yandikiwe Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, igaragaza ko hahagaritswe abayobozi b’imidugudu bagaragaje intege nke mu gukumira no guhagarika inyubako z’akajagari, ndetse iyi myanzuro igaragaza ko habayeho no guhagarika bamwe mu bakozi b’Akarere ka Rubavu bakorera mu Murenge wa Nyakiliba barimo SEDO wa Gikombe na Nyarushyamba, ushinzwe imiturire mu Murenge wa Nyakiliba hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

Bamwe mu baturage barakariye umuyobozi wabasenyeye bakavuga ko hari abubaka babanje guha amafaranga abayobozi
Bamwe mu baturage barakariye umuyobozi wabasenyeye bakavuga ko hari abubaka babanje guha amafaranga abayobozi

Uretse kuba Inama Njyanama yaramenyeshaga Akarere ko hari abakozi bahagaritswe, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, we yamenyesheje Inama Njyanama ko aba bakozi bahagaritswe bagomba gushyikirizwa akanama gashinzwe imyitwarire ku rwego rw’Akarere kugirango bakurikiranwe.

Uretse abakozi b’Akarere bahagaritswe kubera kurebera akajagari mu myubakire, Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyakiliba, Mwiseneza Majyambere Marc, tariki 12 Nzeri 2024 na we yanditse asezera ku nshingano, avuga ko asezeye kubera impamvu ze bwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ba S.E bagize aho bayobora nk’imirima yabo Kuko icyo badashaka mu murenge ntibishobora gukorwa Kuko ntibitaye kumuturage ahubwo bitaye Ku nyungu Zabo bwite.

Xxx yanditse ku itariki ya: 17-10-2024  →  Musubize

MU GAKENKE SEKO BUBAKA BASATIRA UMUHANDA NTABYO MUNYURAHO HARI UWO MBASENYEYE NABANDI MUBAREKE CG BITERWA NUWATANZE MENSHI

kalasira yanditse ku itariki ya: 14-10-2024  →  Musubize

Rubavu ho narumiwe kbs , niho ntuye arko mudugudu asigaye yirira amafaranga abaturage bakubaka no munsi ya mapoto, neza neza wagira umudugudu nisambu ye!!

Gisa yanditse ku itariki ya: 14-10-2024  →  Musubize

Nizindi Njyanama z’Imurenge zigize Akarere ka Rubavu zigire ku murenge wa Nyakiriba zirebere Inyungu z’Abaturage, Nkubu Imyaka hafi2 mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu mu Mudugudu wa Muhira Abatujwe Abaturage Bari bafite ikibazo cy’Aho kuba, bahise bahabwa n’unyubako z’ubworozi bw’inkoko buri Rugo inkoko52 mu miryango150 byakozwe na (RIZAFU RESERVE FORCE) isiga izimurikiye Aksrere izo Nkoko n’ibiryo byazo, na Compte iriho amafranga Milioni mirongo ine n’icyenda (49.000.000) kuva mukwezi kwa8/2023 abo baturage ntibazi n’Isabune Yavuye mubyabagenewe, byahise byibera bya bamwe mu bakozi ba Karere n’Umurenge, Hamwe nabantu nka5 bishiriyeho ngo babibacungire baha imyanya ngo n’Abayobozozi biyo Coperative y’inkoko Kagame yahaye b’abaturage, Prezida aba uwitwa Tereza akaba Nyina Wabo w’umuyobozi ukomeye, Umukwe we Ashingwa amasoko, Umuturage uvuze arakubitwa Hari nabagiye bafungirwa mu nzererezi Aho bita Nyabushongo, bahohoteye Abaturage bagiye guhembwa ayo bakoreye muri VUP kuri Sacco INTARUTWA Rugerero, bakungiwe ikibaba n’Umuyobozi bw’iyo Sacco, none Uwo Tereza yagororeye Menega w’iyo Sacco Umugore we amugira ngo Conptable w’uyo Coperative, abanyamuryango batabizi, Kandi ubyo byose bikorwa nta Oditer iba nta bugenzuzi, byibereye ibyabo beite, Kuva RIZAFU (RESERVE FORCE) yabisiga hakenewe Odite y’,Ibyo Umubyeyi Kagame Yahaye Abaturage,

uwitonze yanditse ku itariki ya: 13-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka