Rubavu: Abo mu Murenge wa Kanama baremeye abo mu Murenge wa Rubavu

Abaturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bashyikirije ibiribwa abo mu Murenge wa Rubavu, umwe mu mirenge yahuye n’ikibazo cyo kutabona ibiribwa bihagije mu Karere ka Rubavu.

Toni eshanu z’ibirayi ni zo abatuye mu Murenge wa Kanama bakusanyije kugira ngo zihabwe abatuye mu Murenge wa Rubavu.

Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Kanama, Nzamwita Phocas, avuga ko bakusanyije ibi biribwa bagamije kugoboka bagenzi babo.

Ati "Ibi biribwa twatanze byatanzwe n’abahinzi, aborozi n’abacuruzi muri Mahoko, kandi mbere yo gufasha abandi twabanje gufasha abacu batari bafite ibiribwa."

Nzamwita avuga ko bakusanyije ibirayi nyuma y’umusaruro babonye utubutse. Ati "Twabonye toni 20 kuri hegitare kandi igice kinini ni icyaro hakorwa ubuhinzi aho dufite hegitare 600 z’ibirayi, turebye umusaruro twabonye, twifuje gusangira n’abadafite ibiribwa."

Abaturage mu Murenge wa Kanama bakusanyije ibiribwa byo guha abaturage babo batishoboye birimo kawunga 1,500kg, ibishyimbo 400kg, umuceri 250 kg, amata litiro 35 n’imbuto ziribwa 40 kg, hanyuma bakusanya na toni 5 z’ibirayi zihabwa abaturage bo mu Murenge wa Rubavu.

Uwitwa Ndereya ni umwe mu baturage b’Umurenge wa Rubavu bashoboye guhabwa kuri iyo mfashanyo. Yavuze ko ubuzima bwari bumukomereye.

Ati "Byari bikomeye kuko aha nta mitungo mpagira ndacumbitse, naje gushaka imibereho none Guma mu Rugo yahagaritse imirimo, urumva udakoze ntiwabona icyo kugutunga. Ubu ndanezerewe ko mbonye icyo kurya."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu avuga ko bashima abaturage barimo kunganira bagenzi babo ndetse n’imirenge irimo kunganira ibyo bafite Leta yatanze.

Ati "Imbogamizi twari dufite ni uko abo twahaye mbere byashize, abandi batari bahawe, urumva ni ikibazo gusa dufite amahirwe kuko abadufasha barimo kwiyongera."

Umurenge wa Rubavu ni umwe mu Mirenge yo mu Karere ka Rubavu yagaragayemo abaturage bari bakeneye ibiribwa kuko wiganjemo abaturage bakorera buri munsi mu mujyi wa Goma, ariko kubera gahunda ya Guma mu Rugo, benshi bakaba barasabwe kuguma mu rugo ntibakore bituma bagira ikibazo cyo kubura ibiribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka