Rubavu: Abikorera biyemeje guhindura isura y’umujyi wa Gisenyi

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rubavu, bwemeje ko bagiye guhindura isura y’umujyi wa Gisenyi ukajyana no kuba umujyi wunganira uwa Kigali.

Umujyi wa Gisenyi ugiye kuzamurwamo inyubako zigezweho
Umujyi wa Gisenyi ugiye kuzamurwamo inyubako zigezweho

Mabete Dieudonné, wa PSF mu Karere ka Rubavu, avuga ko abikorera biyemeje guhindura isura y’umujyi wa Gisenyi, umaze igihe unengwa kugira isuku nke, inyubako zitajyanye n’umujyi wunganira uwa Kigali, kandi ari wo mujyi ufite imiterere myiza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Mabete avuga ko guhindura imyumvire mu guteza imbere umujyi wabo, byatewe n’urugendoshuri bakoze mu Turere twa Musanze, Kayonza na Nyagatare, biga uburyo bwo gukorera hamwe mu kubaka umujyi wabo, ndetse bamwe bagaragaza inyubako bagiye kuzamura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko kugira ngo abanyarubavu bashobore kubaka umujyi wabo bibasaba kuba umwe, guhuza ibitecyerezo no guhuza ubushobozi mu kubaka Igihugu.

Agira ati "Twahisemo kuba Abanyarwanda; haba mu bikorera no mu bakozi ba Leta, kugira ngo tuzamure iki gihugu."

Kambogo avuga ko Rubavu igomba gutezwa imbere, kuko isurwa n’abanyamahanga benshi kandi bakenera serivisi nyinshi zitandukanye.

Ati "Rubavu yakiriye amarushanwa ya Ironman, yakira abashyitsi bitabiriye kwita izina abana b’ingagi, kubera ko Rubavu ari umujyi mwiza kandi ugomba kuba uwa kabiri nyuma ya Kigali. Ibi bituma hari imihanda igomba gukorwa mu koroshya ubuhahirane mu mirenge, kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage, ariko abikorera nabo basabwa kwishyirahamwe mu kuzamura ibikorwa by’iterambere."

Ati "Dufite abashyitsi benshi badusura, bakenera byinshi bikorerwa aha, harimo no gukenera inyubako zikoreshwa mu kwakira abasura umujyi wa Gisenyi. Ntibikwiriye ko Abanyarwanda bajya kuruhukira mu mahanga kandi dufite ahantu heza, ikibura ni ibikorwa kandi dushyize hamwe twabyubaka."

Mu gihe abatuye umujyi wa Gisenyi banenga iyubakwa ry’isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 12 ritaruzura, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeza ko rizarangirana n’umwaka wa 2022, aho abikorera biyemeje gushyira amafaranga mu bigo by’ubucuruzi bya RECO na KIVING birimo kubaka iryo soko, ndetse n’ ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buteganya gushyiramo amafaranga, rikazatwara miliyari 7.

Abikorera mu Karere ka Rubavu bavuga ko uretse isoko rya Gisenyi rimaze igihe ritaruzura, bagiye kuzamura inyubako zigerekeranye zizahindura umujyi wa Gisenyi.

Zimwe mu nyubako zigiye kubakwa zamaze guhabwa ibyangombwa byo kubaka, harimo inyubako z’ubucuruzi n’izicumbikira abasura umujyi wa Gisenyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twishimiye you gahunda rwose bagiye bayihutishe dore Musanze yaradusize umuhanda wowe ninzu zijyanye nigihe nabanyarubavu bashyize hamwe ntacyababuza kuwusukura Uganda neza nkuko tubyifuza,imihanda ya Rubavu ikikijwe ninzu zubatswe muri za 80 nyinshi abayobozi babirebaho.murakoze

Jean yanditse ku itariki ya: 20-12-2022  →  Musubize

Hazarebwe no kungaruka ibirunga bikunda gutera mukarere ka Rubavu hubakwe inyubako zikomeye

Tom yanditse ku itariki ya: 17-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka