Rubavu: Abayobozi b’imidugudu bahawe telefone zigezweho

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangiye igikorwa cyo gushyikiriza telefone zigezweho (smartphones) abayobozi b’imidugudu hagamijwe kuborohereza akazi.

Guverineri Habitegeko ashyikiriza telefone umwe mu bayobozi b'imidugudu
Guverineri Habitegeko ashyikiriza telefone umwe mu bayobozi b’imidugudu

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, witabiriye icyo gikorwa mu Karere ka Rubavu, yasabye abazihawe kuzikoresha mu gutanga amakuru.

Ati "Abakuru b’imidugudu basabye Perezida Kagame smartphone zo kubafasha kunoza imirimo bakora, ni yo mpamvu twaje kuzibashyikiriza, kandi twizera ko bazazikoresha muri iki gihe duhangane na Covid-19, bakorana n’izindi nzego mu guhana amakuru, bakagaragaza aho bunganirwa. izi terefone zizabafasha mu gukorana n’inzego zitandukanye mu kwesa imihigo, ubukangurambaga, gutanga amakuru y’imihigo kandi bizatuma tubona umusaruro wisumbuye k’uwo tubona".

Guverineri Habitegeko ahamya ko telefoni bahawe zizabafasha gutanga serivisi inoze birenze uko bakoreshaga telefoni zisanzwe.

Ati "Bari basanganywe téléphone bahamagara bakohereza ubutumwa, ariko izi zohereza amafoto no gukora raporo yanditse".

Mu Karere ka Rubavu abayobozi b’imidugudu 91 bagenewe Smartphone, aba mbere bakaba barazihawe ku ya 15 Nyakanga 2021, mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba hazatangwa 3621.

Abayobozi b'imidugudu bose bagenewe telefone
Abayobozi b’imidugudu bose bagenewe telefone

U Rwanda rurakataje mu gushyira imbere gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga, kandi Umuyobozi w’umudugudu hakaba hari serivisi asabwa gutanga, zirimo gutanga amakuru y’aho ayobora bisaba ko agenda n’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Byiza cyane!!

Alias yanditse ku itariki ya: 16-07-2021  →  Musubize

Dushimiye cyogikorwa cyiza abobayobozi bimidugudu izo Smartphone baribazikene mubikorwa biteza igihugu cyacu imbere gusa na Youth Volunteer bazabazirikane.

IRADUKUNDA OLIVIER yanditse ku itariki ya: 16-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka