Rubavu: Abaturage batangiye guhunga umujyi

Imitingito ikomeje kongera ubukana mu mujyi wa Gisenyi, abaturage batangiye kuzinga ibyabo bahunga umujyi kuko inzu zirimo gusenyuka ari nyinshi.

Inzu zirimo kuriduka ari nyinshi bitera ubwoba abaturage batangira guhunga umujyi wa Gisenyi
Inzu zirimo kuriduka ari nyinshi bitera ubwoba abaturage batangira guhunga umujyi wa Gisenyi

Ibi birimo guterwa n’uko umurongo (umututu) ejo waciwe n’imitingito urimo gukomeza kwiyongera, waguka uko imitingito irimo kugenda yongera ubukana.

Amaduka yafunze, amashuri amwe n’amawe yafunze abana barataha, abatega ngo bave mu mujyi wa Gisenyi bahagaze ku mihanda ariko imodoka zabuze kubera ubwishi bw’abagenzi.

Amazu menshi mu mujyi wa Gisenyi yazanye imitutu, biboneka ko hari agomba kujya hasi, mu gihe ayubatse ahari umurongo waciwe n’umutingito w’ejo, amwe yatangiye kuriduka.

Winifred ni umwe mu baturage batuye mu Byahi, inzu atuyemo yitse ajya gucumbikirwa n’abaturanyi.

Barimo kuva mu ngo zabo
Barimo kuva mu ngo zabo

Imihanda ikomeje gucikamo imitutu, Polisi y’u Rwanda ikaba yafunze imihanda imwe n’imwe mu mujyi kugira ngo inyubako ziyashije kubera gushegeshwa n’imitingito zitagwa ku bantu cyangwa imihanda yariduka ntigire abo itwara ubuzima.

Imirongo yaciwe ejo n’umutingito, irimo kwaguka biboneka ko imitingito ikomeye niyoroshye irimo kungikanya, ishobora gusiga umwonga munini utandukanya ibice bibiri.

Imihanda imwe yafunzwe kuko yangijwe n'imitingito
Imihanda imwe yafunzwe kuko yangijwe n’imitingito

Ubuyobozi bwatangiye gusaba abantu kuva mu nzu, ndetse bubabuza kunyura ahacitse uwo murongo ugenda waguka uko amasaha akura kuko imitingito itarimo gutuza.

Ubuyobozi kandi burimo kubwira Abacururiza n’abahahira mu isoko rya Gisenyi kurivamo rigafungwa mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora guterwa n’imitingito.

Inzu zikomeje kuriduka
Inzu zikomeje kuriduka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Karabaye.Aho si ya mperuka bavuga?Ngiyo Korona,nguwo umutingito?

karake yanditse ku itariki ya: 25-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka