Rubavu: Abaturage basabwe gukora batekanye kuko barindiwe umutekano
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito yabwiye abikorera bo mu Karere ka Rubavu gukora batekanye ntibahungabanywe n’ibihuha bivugwa kuri FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuko niyo bakwiteranya bagatera u Rwanda badashobora guhangana na batayo imwe y’Ingabo z’u Rwanda.
Maj Gen Eugene Nkubito abitangaje mu gihe abatuye Akarere ka Rubavu bumva ibihuha by’abarwanyi ba FDLR bakorera mu burasirazuba bwa Congo, bivuga ko yabonye abaterankunga bigaca intege bamwe kandi bakagombye gukomeza gukora imirimo yabo.
Gen Maj Eugene Nkubito avuga ko bacungira umutekano w’Igihugu ku mupaka, naho inyuma y’umupaka hayoborwa n’abandi babikora uko babishaka, ariyo mpamvu haboneka FDLR irwanya Leta y’ u Rwanda.
Akomeza avuga ko nubwo bamwe bavuga ko FDLR yarangiye ngo igihari, ndetse yabonye abaterankunga. Cyakora avuga ko nubwo yakwihuriza hamwe igatera u Rwanda idashobora guhangana na batayo imwe y’Ingabo z’u Rwanda.
Agira ati "Nkabikorera ndagira mbizeze umutekano nk’uko Umukuru w’Igihugu yabibijeje, mukore mutekanye."
Maj Gen Eugene Nkubito warimo aganira n’abikorera bo mu Karere ka Rubavu yasabye kandi abatuye Umujyi wa Gisenyi guteza imbere isuku, hakaboneka itandukaniro hagati yawo na Goma kuko byakumira n’abasirikare ba FARDC bayobera mu Rwanda.
Agira ati "Hakeneye itandukaniro, kuburyo urenze umupaka abona ko yinjiye ahandi, umusibo ejo, umusirikare wabo yaraje azana n’umwana w’imyaka itanu, abasirikare bamubajije avuga ko atari yamenye ko yarenze umupaka. Hakenewe ko barenga umupaka bakabona ko bageze ahatandukanye n’iwabo."
Maj Gen Nkubito avuga ko itandukaniro ritagomba kuba mu kuzamura inyubako, ahubwo n’isuku ntibayibagirwe, agaragaza ko Umujyi wa Gisenyi ubonekamo umwanda w’amashashi n’amacupa byakoreshejwe. Agaragaza ko Umujyi uteye neza ariko abawutuye isuku iri hasi.
Si ubwambere Umujyi wa Gisenyi unenzwe kugira umwanda, cyakora abawutuye bavuga ko kimwe mu bikomeje kubangamira isuku ari isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 14 ryubakwa ariko ritaruzura, rikaba impamvu ituma abikorera batabona aho gukorera bakazerereza ibicuruzwa.
Umujyi wa Gisenyi ubonekamo ibibanza bituzuye n’inyubako zishaje, abahatuye bakavuga ko nubwo basabwa kubaka no kuvurura Leta ariyo ifite ibibanza bitubatse n’inyubako icunga zishaje.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|