Rubavu: Abateza imbere Ubumwe n’ubwiyunge bashyikirijwe inkunga

Amatsinda 15 akora ibikorwa by’Ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Rubavu, yashyikirijwe inkunga ingana na miliyoni 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, azabafasha guteza imbere imishinga batangiye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Bashyikirijwe inkunga ya miliyoni 4.5Frw
Bashyikirijwe inkunga ya miliyoni 4.5Frw

Korora ingurube, ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’imboga ni imwe mu mishinga izashyirwa mu bikorwa n’amatsinda 15 agizwe n’abaturage barenga 300 bahuriye mu bikorwa by’isanamitima no kwimakaza imibanire myiza mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Ni inkunga bashyikirijwe n’umuryango ugamije isanamitima (CBS Rwanda) uzwi nka Mvura nkuvure.

Angela Jansen, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango CBS Rwanda, avuga ko inkunga yatanzwe igamije guteza imbere imishinga yatangijwe n’ayo matsinda.

Agira ati "Aya matsinda amaze igihe kinini akora kandi twayabaye hafi, afite ubunararibonye mu kwita ku bikorwa byayo. Amafaranga bahawe ni ayo guteza imbere ibikorwa batangiye."

Ubushobozi buke ni imwe mu mbogamizi ituma imishinga imwe icumbagira cyangwa ntigere ku ntego.

Ubuyobozi bwa CBS Rwanda butangaza ko mbere yo gutanga inkunga kuri ayo matsinda yabanje guhabwa ubumenyi ku isanamitima hamwe no gutegura imishinga, kuyishyira mu bikorwa no kuyicunga.

Abateza imbere Ubumwe n'ubwiyunge bari mu mahugurwa
Abateza imbere Ubumwe n’ubwiyunge bari mu mahugurwa

Felibien Hirwa Tuzayisenga, umukozi wa CBS Rwanda agira ati "Twabanje kubaha ubumenyi bwo gukora imishinga no kuyicunga, kubera ari imishinga bari basanzwe baratangiye turizera ko ubushobozi bahawe buzihutisha ibikorwa."

CBS Rwanda ikorana n’imiryango ifitanye amakimbirane n’abafungiye muri gereza, ukaba ukorana n’amatsinda 135 mu turere icyenda turimo: Gasabo, Nyamagabe, Muhanga, Nyanza, Gicumbi, Rulindo, Burera, Rubavu and Karongi.

Diogene Karangwa, umuhuzabikorwa wa CBS Rwanda, avuga ko abitabira ibikorwa bya Mvura nkuvure 60% bagira imibanire myiza nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge, badafite kwishishanya mu gihe benshi mu bahurira muri uyu mushinga ari abigeze kugirana amakimbirane, abakoze Jenoside n’abayirokotse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka