Rubavu: Abasenyewe n’imitingito bakomeje guhabwa inzu bubakiwe

Imiryango 13 ifite abana bafite ubumuga mu Karere ka Rubavu yasenyewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ni yo yashyikirijwe inzu n’Ihuriro nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga (NUDOR), ku bufatanye na Caritas Rwanda, inzu zatwaye Miliyoni 48Frw.

Imwe mu nzu yahawe umuryango ufite umwana ufite ubumuga
Imwe mu nzu yahawe umuryango ufite umwana ufite ubumuga

Ishimwe Pacifique, umuyobizi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko izo nzu zigiye guhindura imibereho y’abatuye Akarere ka Rubavu batari bafite aho kuba.

Ishimwe avuga ko bafite abaturage 300 basenyewe n’imitingito bagomba kubakirwa, kandi muri bo 150 bamaze kubakirwa.

Ati "Twari dufite abaturage babarirwa muri 300, ubu imiryango 150 imaze kubakirwa, kuba n’aba bahawe aho kuba ni amahirwe ku buyobozi bw’Akarere n’abubakiwe."

Ishimwe atangaza ko Akarere ka Rubavu gafite abaturage bakeneye kubakirwa barenga 1000, ariko mu ngengo y’imari ya 2021-2022, biyemeje kubakira imiryango 148 kandi inzu 110 zamaze kuzura.

Nyirangirimana Gricelie afite umwana ufite ubumuga, ntiyari afite aho kuba uretse gucumbikirwa n’abagira neza, ariko akenshi kubera umwana we afite ubumuga bukomatanyije, abaturanyi baramwinuba ndetse abandi bakanga kumutiza inzu no kumukodesha.

Agira ati "Ndashima Imana n’abanyubakiye, maze igihe nsiragizwa no gukodesha bakanyirukana mu nzu kubera ko mfite umwana ufite ubumuga, bamushinja kubangiriza."

Twagirimana Eugene mu gushyikiriza inzu uwo yubakiwe
Twagirimana Eugene mu gushyikiriza inzu uwo yubakiwe

Nyirangirimana yubakiwe inzu mu Murenge wa Rugerero, n’ubwo hari ibitarashyizwemo nk’amazi n’amashanyarazi, ubuyobozi bw’umuryango NUDOR bwafatanyije na Caritas Rwanda kumwubakira, buvuga ko ibyo bwakoze ari byo bwari bwateganyije, naho ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bukemeza ko buzakomereza ku byakozwe.

Ubuyobozi bwa NUDOR butangaza ko bwubatse inzu 13 z’imiryango y’abafite ubumuga nyuma yuko izo bari batuyemo zangijwe n’imitingito, abandi ikazisenya bahitamo kububakira.

Twagirimana Eugene, Umuyobozi mu Ihuriro muri NUDOR, avuga ko bubatse amazu ndetse bakanasanira imiryango yagizweho ingaruka n’imitingito, ariko ifite abana bafite ubumuga.

Agira ati “INzu twatanze harimo 5 twubatse bushya kuko abo yubakiwe bari basanzwe bakodesha, inzu zigasenywa n’imitingito naho izindi 8 ziravugururwa."

Nyirangirimana avuga ko n’ubwo yubakiwe asigaranye ikibazo cyo gutunga umuryango, kuko adashobora gusiga umwana ufite ubumuga.

Ati "Nsanzwe ntunzwe no guca inshuro, ariko ikibazo kingora ni ugusiga umwana ufite ubumuga, Leta ikwiye kujya ifasha imiryango ifite abana bafite ubumuga."

Nyirangirimana akomeza avuga ko ikindi kibazo kimugora ko ari ukubona amafaranga yo kujya gufata imiti y’umwana urwaye, mu gihe yagafashijwe kuyibonera ku bitaro byo mu Karere.

Ku bibazo birebana no kuba inzu zatanzwe na NUDOR zidafite amazi n’amashanyarazi, Ishimwe Pacifique, avuga ko akarere mu nshingano zako harimo guha abaturage amashanyarazi n’amazi, bakaba bazagerageza kureba abaturage bahawe inzu, ibyo babura bagafashwa gutuzwa heza habereye Umunyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka