Rubavu: Abarwayi ba Covid-19 bahawe imbuto n’amata

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bufatanyije n’abaturage, bakusanyije inkunga yo gushyikiriza abarwayi 68 ba COVID-19 barwariye mu ngo.

Abakorerabushake ni bamwe mu gufasha mu itangwa ry'ibi biribwa
Abakorerabushake ni bamwe mu gufasha mu itangwa ry’ibi biribwa

Ni inkunga igizwe na litiro 600 z’amata, imbuto zirimo imineke, marakuja, ibinyomoro n’inanasi bibafasha mu kongerera umubiri ubudahangarwa kugira ngo bbashe guhashya iki cyorezo.

Mu barwayi bari mu mujyi wa Gisenyi barwariye mu ngo, buri murwayi yagenewe litiro 6 z’amata n’imbuto.

Nshimiyimana w’imyaka 39 umaze iminsi 6 arwaye Covid-19 yashyikirijwe ubufasha, avuga ko yishimiye kubona abamutekereza bakamuzanira ibiribwa mu gihe we adashobora kuva mu rugo mu kwirinda kwanduza abandi.

Nshimiyimana avuga ko Covid-19 ari yo ndwara yamushegeshe cyane kuva yabaho yihanangiriza urubyiruko rugifite imyumvire yo kuyikerensa ntirwubahirize amabwiriza.

Yagize ati “Iyi ndwara ni yo yanshegeshe, benshi barayisuzugura ariko iyo ikugezeho nibwo ubona uburyo ikomeye. Ndasaba urubyiruko kwirinda, kureka ingendo zitari ngombwa no guhura n’abandi benshi, nibambare agapfukamunwa neza kandi bubahirize amabwiriza yose uko atangwa.”

Semuhungu Emmanuel na mushiki we Bankundiye bamaze icyumweru barwaye COVID-19 bashimiye abaturage bakusanyije ubushobozi bakabagurira amata n’imbuto kuko biba bikenewe cyane mu gihe umuntu arwaye iki cyorezo bihanangiriza abakigikerensa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu n’iterambere, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko abaturage barimo kwishakamo ibisubizo mu gufasha bagenzi babo barwaye kugira ngo barusheho kurwanya icyorezo cya Covid-19, no kubafasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Agira ati “Umwaka ushize ubwo twajyaga muri gahunda ya Guma mu Rugo, abaturage bacu bari bejeje imyaka, ubu bari mu gihe cy’ihinga ariko bakora ibishoboka bagafasha bagenzi babo barwaye kugira ngo badacikanwa n’ihinga, abandi bakusanya ibyo kubafasha kugira ngo bashobore gukira vuba.”

Ibikorwa byo gufasha abaturage barwaye Covid-19 byatangiye gukorwa mu mirenge itandukanye harimo Busasamana aho abaturage bakusanyije imbuto ndetse bahingira abarwayi.

Muri Cyanzarwe bakusanyije ibiribwa bihabwa abasanzwe barya ari uko bakoze, babafasha kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo.

Mu mujyi wa Gisenyi bakusanyije imbuto n’amata ahabwa abarwayi kubafasha guhangana n’uburwayi no kwirinda kujya hirya no hino gushaka ibibatunga kugira ngo batanduza abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka