Rubavu: Abarokotse Jenoside baba bakeneye ababa hafi mu cyunamo –Dr Mukabaramba

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Dr Alivera Mukabaramba yasabye abatuye Akarere ka Rubavu kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu gihe cy’icyunamo, cyane cyane inshike n’abandi batishoboye baba bakeneye ababafata mu mugongo.

Ibi yabitangaje ubwo yatangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya gisirikare mu kuvura abaturage bo mu Karere ka Rubavu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi ku wa 1 Mata 2015.

Dr Mukabaramba asaba abanyarubavu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside mu gihe cy'icyunamo.
Dr Mukabaramba asaba abanyarubavu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside mu gihe cy’icyunamo.

Avuga ko kubera hari imiryango yazimye ndetse hakaba n’abantu basigaye ari inshike bakenera ababafata mu mugongo mu gihe cy’icyunamo biba ari akarusho kubaba hafi.

Ati “ntibikwiye ko wifata kuko ntacyo ufite cyo gutanga, niyo wagenda ukamukorera isuku uba umubaye hafi, kandi turebeye ku bikorwa byakozwe n’urubyiruko rwa AERG byatanze umusanzu aho bagiye bubakira abadafite aho kuba, n’abaturage mubarebereho mubafashe muri iki gihe tugiyemo”.

Bunani Faraziya avuga ko akenera abamusura mu gihe cy'icyunamo.
Bunani Faraziya avuga ko akenera abamusura mu gihe cy’icyunamo.

Bunani Faraziya, umukecuru waje kwivuza indwara y’umutima ku bitaro bya Gisenyi, aganira na Kigali Today, yavuze ko yasigaye ari inshike ndetse no kurwara umutima biri mu ngaruka z’ibyamubayeho.

Avuga ko kubona abamusura bamuganiriza bamuba hafi bituma yumva atari wenyine, agashima igikorwa cy’abamuba hafi kuko bituma adaheranwa n’agahinda ko kwibuka abe yabuze mu gihe cya Jenoside.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

igihe cy’icyunamo ni gihe gikomeye atari no ku bacitse ku icumu gusa ahubwo ku Rwanda rwose kuko tuba twibuka igihe u Rwanda rwikoze mu nda, igihe abanyarwanda bambuye ubuzima abandi banyarwanda

noel yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Iyo umuntu afite yaciye mu bikomeye, aba akeneye kwitabwaho! Abafite umutima ukunda bajye basurana, kandi bakomeze abaciye mu bihe bibi. Twese dukomezanye kandi dufatane mu migongo.

Karangwa yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

ubufasha burakenewe mu gihe cy’icyunamo ngo bahumurizwe kuko baba bageze mu bihe bikomeye

select yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka