Rubavu: Abarangije Kaminuza badafite akazi bishyize hamwe
Abanyeshuri bize muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda batarabona akazi barangije amahugukorwa yo gukora imishinga izabafasha guhanga imirimo.
Babifashijwemo n’ikigo gishinzwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse(CCSME) giherereye mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, aba banyeshuri bize ibintu bitandukanye birimo gutegura imishinga no kuyicunga kugeza babonye igishoro.

Abanyeshuri bavuye mu duce dutandukanye tw’igihugu bavuga ko ibyo bize bazabikoresha mu gutegura imishinga izabasha kubaha akazi bagendeye kubitekerezo bafite.
William Singirankabo, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse (CCSME), avuga ko politiki ya Leta igamije kongerera urubyiruko no guhanga umurimo.
Akemeza ko n’ubwo benshi mu rubyiruko bafite ibitekerezo, ariko badatinyuka kubishyira mu bikorwa kubera kwitinya. Akavuga ko mu mahugurwa batanga bashobora gutinyura abantu no kubereka inzira bashobora gushyira mu bikorwa ibyo batekereza.

Uretse kubatinyura ngo abakurikirana amahugurwa bashobora no kwereka ukuri mu gukora imishinga ibigenderwaho uburyo bwo gucunga umushinga bigatuma udahomba.
Jean marie Vianney Ruhamanya, ushinzwe amakoperative nu bucyerarugendo mu karere ka Rubavu, avuga ko gukora imishinga bijyana no kwizirika umukanda, bikajyana no kugenzura isoko.
Ahamagarira urubyiruko gukorana n’inama y’igihugu y’urubyiruko hamwe n’ibigo by’Imari iciriritse mu kubona igishobora bokoresha mu mishinga cyane ko BDF isigaye ifasha abafite imishinga ibishingira kubona igishoro.
Abanyeshuri 35 barangaije amahugurwa bahise bishyirahamwe, kugira ngo badatandukanye ibitekerezo n’ubumenyi bafite, bakagira ibyo bakora birimo kubungabunga ibidukikije no gufasha abacuruzi mu misoro.
Abitabiriye ayo amhugurwa bavuga ko mu bitekerezo 35 bazanye bazagenda bakuramo ibyo gushyira mu bikorwa.
Ikigo gishinzwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse(CCSME), giterwa inkunga n’umushinga Friends of Rwanda, umushinga wo mu Budage.
Uyu mushinga utera inkunga ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo gufasha urubyiruko guhanga imirimo no kongera ubumenyi urubyiruko. Iyo gahunda y’amahugurwa nayo ikazajya ihoraho.
Syidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ni byiza rwose wavuga se ko warangaje kwiga uminuje ntushobore kugira icyo uhanga. Ni ibintu tujya tuganira ariko nasanze bishoboka ariko ukikuramo gusuzugura akazi. Muzarebe imirimo ikorwa iruhande rwanyu harimo ubuhinzi, ubworozi, kudoda n’ibindi. Icyo mwakora ni ukongeramo ikorana buhanga. Iryo korana buhanga riroshye hari ibyo uba uzi n’ibindi wakwiga kuko nyine uzi gusoma no kwandika byakorohera noneho weho ntubikore ahubwo ukabigeza kubakora iyo mirimo. Urugero ni uhinga ushobora kuba utazi uko bakoresha ifumbire izi n’izi. Njyewe wize ngafata amahugurwa muri ibyo wajjya kumukorera akakwishyura iyo service. Ubwo se ako si akazi