Rubavu: Abanyeshuri biga muri Kaminuza barasaba gufashwa gusubira iwabo

Abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza mu Karere ka Rubavu bavuga ko bifuza gufashwa gusubira mu Ntara zabo kuko ubuzima budahagaze neza, nyuma y’uko amashuri ahagaritswe kugeza muri Nzeri, mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kaminuza y'u Rwanda yo yatangiye gucyura abanyeshuri bari bakiri mu macumbi
Kaminuza y’u Rwanda yo yatangiye gucyura abanyeshuri bari bakiri mu macumbi

Abanyeshuri 20 biga muri UTB na ULK amashami ya Gisenyi ni bo bamaze kwiyandikisha ko bakeneye gusubira mu Ntara bakomokamo, harimo Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, Amajyaruguru n’Intara y’Uburasirazuba mu gihe ingendo zihuza intara zitemewe mu kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Mizero Abraham, umunyeshuri muri UTB mu mwaka wa gatatu avuga ko ubuzima butaboroheye.

Agira ati “Ndimo kubona ubuzima butameze neza, nari nsigaje amasomo ariko amasomo yarahagaze kandi kuguma hano ba nyir’amazu barimo kutwishyuza ntaho dufite dukura amafaranga. Dukeneye gutaha amasomo yasubukurwa tukazagaruka”.

Abanyeshuri biga muri UTB bavuga ko bari ku rutonde n’abandi babarirwa muri 20 bifuza koroheroherezwa bagasubira mu miryango yabo.

Ndikumana Claver na we uri ku rutonde rw’abasaba gutaha, avuga ko ubuzima bugoye mu gihe batari kwiga ndetse n’ubushobozi bw’imiryango bukaba butifashe neza.

Ati “Twifuza ko twafashwa tugasubira mu miryango kuko aha ubuzima ntibumeze neza, kandi n’imiryango ntihagaze neza ku buryo batwoherereza amafaranga”.

Kigali Today ivugana na Nizeyimana Patrick Bitero, Umuyobozi wa UTB ishami rya Rubavu, yemeza ko bafite abanyeshuri bakomoka mu zindi ntara baje kuhiga kandi bashaka gusubirayo kuko amasomo yahagaze.

Ati “Turabafite abanyeshuri kandi n’urutonde twararukoze turushyikiriza Akarere kugira ngo kabafashe gutaha”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko bakirimo kunoza urutonde kugira ngo hakorwe ubuvugizi bw’uko basubira mu Ntara bavuyemo.

Yagide ati “Turimo kubabarura, igihe bazatahira ntabwo twabimenya kuko nyuma yo kubabarura tuzasaba uburenganzira kugira ngo basubizwe iwabo”.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasabye abayobozi bose b’uturere, abayobozi nshingwabikorwa b’Uturere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, n’abayobozi b’intara n’Umujyi wa Kigali, gukora urutonde rw’abanyeshuri bifuza kuva aho bari bacumbitse bagasubira iwabo mu turere bakomokamo bibasabye kwambukiranya intara cyangwa Umujyi wa Kigali, kugirango bafashwe kugenda.

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yanzuye ko hari imirimo imwe n’imwe yemerewe gusubukurwa irimo n’iyo gutwara abantu n’ibintu, ariko bikaba bitemewe kuva mu ntara ujya mu yindi, cyangwa kuva mu ntara ujya mu Mujyi wa Kigali ndetse no kuva muri Kigali ujya mu ntara.

Kaminuza y’u Rwanda (UR), yo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, yatangiye gucyura abanyeshuri bayo basabye gufashwa kugera mu bice baturukamo nyuma y’uko amashuri afunzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abo mu Karere ka Rubavu na bo bakaba basaba gufashwa gusubira mu miryango yabo mu gihe amasomo yahagaritswe ndetse bakaba badafite ubushobozi bwo gukomeza kwitunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka