Rubavu: Abanyeshuri bajyanwe kwa muganga nyuma yo gufata ifunguro ritameze neza
Abanyeshuri basaga 60 biga mu ishuri ribanza rya Pfunda mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Ruhango, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024, bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Nyundo kugira ngo bitabweho n’abaganga, nyuma yo kurya ibiryo bidahiye neza bakaribwa mu nda bakanacibwamo.
Umuyobozi w’aka karere Murindwa Prosper, yatangarije Kigali Today ko aya makuru ari impamo, ko aba banyeshuri nyuma yo kurya ibishyimbo bivanze n’ibigori, baguwe nabi ndetse bajyanwa kwa muganga ari benshi cyane.
Ati “Ni byo bariye ifunguro rya saa sita bamererwa nabi, ariko bahise bihutanwa kwa muganga ngo bitabweho”.
Ndatimana Ernest na Dukuze Nsabimana, babonye ko ibiryo batetse biguye nabi abanyeshuri, bahise batoroka ariko inzego z’umutekano zirimo kubashakisha.
Meya Murindwa avuga ko umuyobozi w’iri shuri, Mukeshuwera Justine, yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo abazwe kuri iki kibazo cyabaye mu kigo ayobora.
Meya Murindwa ati “Ni ngombwa ko abazwa kuko ni umuyobozi kandi aba agomba gukurikirana ibikorerwa mu kigo ayobora, akagenzura niba ibihakorerwa byose byakozwe uko bikwiye”.
Yungamo ko mu gikoni ari ahantu hakwiye kugirirwa isuku kandi hakagenzurwa, ndetse abanyeshuri bakajya kurya ubuyobozi bwamaze gusuzuma ko ibiryo nta kibazo bifite, kugira ngo hirindwe ibibazo byose byatera uburwayi ababiriye.
Ohereza igitekerezo
|
Ningobwako harebwa icyateye ihumana ryayo mafunguro y’abanyeshuri hanyuma Kandi uwo muyobozi w’ikigo nawe agahatwibibazo Koko agomba kumenya burikimwe mu kigo ayobiye murakoze