Rubavu: Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi basabwe kwitegura ubukwe bafite mu 2024
Abagize Umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu, batangiye ibikorwa byo kwitegura ubukwe bafite mu 2024, mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bazahagararira uyu muryango mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ni igikorwa kigomba gutegurwa, umuryango ufite inzego zuzuye kuva ku rwegera umuturage kugeza ku rwego rw’Igihugu, aho abahagarariye izi nzego basabwa kwita ku muturage, ku mufasha mu bikorwa by’iterambere, imibereho myiza no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu Karere ka Rubavu habaye amatora yo kuzuza inzego zigize komite nyobozi y’Umuryango RPF ku rwego rw’Akarere, akaba ari amatora aje akurikira ayabanje mu kuzuza inzego mu Mirenge n’Akagari.
Mulindwa Prosper watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu, ni we watowe ku majwi arenga 90% kuyobora uyu muryango mu Karere ka Rubavu, akawufasha gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2024.

Nyuma yo kugirirwa ikizere nk’uko yabibwiye abanyamuryango, yabasabye kumuba hafi, bagakomeza urugendo batangiye.
Agira ati "Dukomeze inzego z’umuryango, zikore akazi zikemura ibibazo, tukareba mu mirenge n’akagari uko abanyamuryango babayeho n’ibibazo bafite bigakemuka, tukitegura ubukwe ntawe ufite ibibazo."
Mulindwa umaze imyaka 17 akora mu nzego z’ibanze, avuga ko kuyobora umuryango mu Karere, yifuza ko bizana impinduka mu buhinzi, ubworozi n’iterambere ry’umujyi wa Rubavu.
Ashimira abamugiriye ikizere, atangaza ko yifuza ko umuturage wese ahabwa servisi nziza kandi abakiri mu bukene bakagira impinduka.
Ati "Tugomba kugera kuri buri wese, n’iyo yaba atari umunyamuryango tugomba kumwitaho kugeza abikunze, kuko umuryango urangwa no gushyira hamwe."

Mulindwa avuga ko yiyemeje gufatanya n’abanyamuryango kubumbatira ubumwe bwabo n’Abanyarwanda muri rusange, kandi bikanyura mu biganiro byubaka.
Umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu ugaragaza ko ufite abanyamuryango ibihumbi 250, icyakora ngo uyu mubare ni muto kuko ibi bihumbi ni abibaruje binyuze mu ikoranabuhanga, ariko abanyamuryango bose nibiyandikisha bazarenga uyu mubare.
Ubuyobozi bwa RPF ku rwego rw’Intara, bwasabye abaturage kuba hafi inzego bitoreye kuko nizikora nabi bazabona servisi mbi.
Ibikorwa byo kuzuza ubuyobozi bw’inzego z’Umuryango wa RPF-Inkotanyi bwabaye mu Turere dutandukanye mu Rwanda, aho mu Karere ka Karongi Mukase Velentine uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi w’ako karere, yanatorewe kuyobora uyu muryango mu Karere ka Karongi.

Ohereza igitekerezo
|