Rubavu: Abantu batandatu bakomerekejwe n’igisenge cy’amashuri cyabagwiriye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imvura yaguye tariki ya 3 Mutarama 2022 ivanze n’umuyaga, mu masaha ya nyuma ya saa sita, yatumye igisenge cy’amashuri kiguruka maze kigwira abantu batandu barakomereka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, na we yemeje ayo makuru avuga ko byabereye mu Kagari ka Rusura, mu mudugudu wa Rebero.
Mvano aganira na Kigali Today yagize ati “Imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye iteza ibiza, igurukana igisenge cy’Ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Rebero, ndetse ibi biza byakomerekeyo abaturage 6 bari bugamye kuri aya mashuri bagwiriwe n’igisenge.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, yabwiye Kigali Today ko uretse mu Murenge wa Busasamana ntahandi imvura cyangwa umuyaga wangije, ko n’abaturage bajyanywe kwa muganga bitaweho bagataha, uretse umwe wakomeretse ku kaguru ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi.

Yongeraho ko kuba ibyumba byatwawe n’umuyaga amashuri yenda gutangira bagiye gukora inyigo yihuse, amashuri agasanwa abanyeshuri bagashobora kubona aho bigira.
Kambogo avuga ko kubera Umurenge wa Busasamana wibasirwa n’umuyaga bagiye gufata ingamba zihamye.
Ati "Uretse kuzirika ibisenge, turateganya no gutera ibiti bigabanya umuyaga uva muri Congo, kugira ngo udakomeza kutwangiriza."
Ohereza igitekerezo
|
Ibi byumba mubyubaka huti huti ...voilà le résultat
Abayobozi nabarebe ukuntu basubiramo ayo mashuri abontabo bakomeretse bihangane