Rubavu: Abantu 66 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu butangaza ko bwafashe abantu 66 bari mu cyumba cy’amasengesho bitemewe.

Bafatiwe mu cyumba cy'amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Bafashwe mu ma saa saba z’amanywa mu mudugudu wa Bugoma, Akagari ka Busoro mu Murenge wa Nyamyumba, mu rugo rw’uwitwa Hakizimana Hamisi ufite imyaka 36.

Abafashwe ni abagabo 8 n’abagore 58 bakaba bari mu nzu bari bahinduye icyumba cy’amasengesho.

Kazendebe Hertier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, yatangarije Kigali Today ko amakuru bayamenye bayahawe n’abaturage.

Yagize "Twari mu nama y’umutekano, umuturage atubwira ko hari abantu bajya mu cyumba cy’amasengesho, twumvishe bitangaje mu gihe tumaze iminsi mu bukangurambaga, ariko twagiyeyo dusanga abantu 66 bari mu cyumba cy’amasengesho batubahiriza ingamba zashyizweho zo kurwanya Covid-19".

Kazendebe avuga ko abo baturage bahurira mu masengesho bavuye mu Karere ka Rubavu na Rutsiro.

Akomeza avuga ko atari ubwa mbere bari birukanywe aho bakorera ariko bakongera bakagaruka.

Abafashwe bajyanywe gupimwa icyorezo cya Covid-19 kugira ngo harebwe niba ntabarwaye ubundi bacibwe amande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka