Rubavu: Abangirijwe n’imvura irimo urubura bashyikirijwe ubufasha

Abaturage bo mu miryango 13 yangirijwe n’imvura idasanzwe irimo urubura yaguye tariki 12 na 13 Kanama 2021 bashyikirijwe ubufasha.

Imvura yaguye yibasiye imirenge ya Busasamana, Nyakiriba na Rubavu yangiza ibirayi bihinze kuri Hegitare 29 mu mirenge ya Busasamana na Nyakiriba, ibishyimbo bihinze kuri hegitare 112 mu murenge wa Nyakiriba.

Uretse imyaka yangijwe n’urubura, amazu 9 n’ibirimo byangijwe n’amazi muri Busasamana na Nyakiriba naho izindi nzu 3 zarasenyutse mu mirenge ya Rubavu na Nyakiriba.

Epimaque Hagenimana, umuyobozi w’ishami rishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu avuga ko abahuye n’ibiza bafashije nyuma y’ibyo bafite byangijwe n’imvura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamaze kugezaho abangirijwe n’imvura ibiryamirwa, ibiribwa birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo hamwe n’ibikoresho by’isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka