Rubavu abangirijwe n’ibiza bamaze gusubizwa mu miryango

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko abaturage bari bakuwe mu byabo n’ibiza bagashyirwa mu nkambi bamaze gusubira mu miryango yabo, aho bamwe basubiye mu nzu zabo, abandi bagakodesherezwa aho kuba mu gihe cy’amezi atatu.

Amwe mu mahema yamaze gusenywa abayatuyemo baragiye
Amwe mu mahema yamaze gusenywa abayatuyemo baragiye

Nzabonimpa Deogratias yabwiye Kigali Today ko umuntu wanyuma yavuye mu nkambi tariki 11 Kamena 2023 agiye mu nzu yakodesheje.

Agira ati " ubu ntitugifite inkambi abaturage bari mu buzima busanzwe nubwo tutavuga ko ibibazo bari bafite byose byakemutse."

Akomeza agira ati ʺ kuva tariki 11 Kamena, umuturage wanyuma yavuye mu nkambi ajya gukodesha kuko inzu zabo zangiritse abandi bakisanga batuye ahantu habashyira mu kaga, gusa barakomeza gushaka akazi n’imibereho bafatanyije na Leta.

Turimo gutecyereza gusubiza umuturage mu cyiciro yarimo mbeye y’uko ibiza bimutera, niba yari umucuruzi akaba yakongera kubona igishoro, niba yari umuhinzi akabona uburyo yakongera gusubira mu buhinzi kimwe n’abari basanzwe ari abanyantege nke bakomeza gufashwa. "

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa akomeza avuga ko ubuyobozi bukomeza kuba hafi abaturage.

"Ikindi ni uko dukomeza gukurikirana abaturage bacu tukamenya uko babayeho aho bagiye gukodesha kugira ngo n’uwagira ikibazo yitabweho ndetse n’ikibazo gisubizwe. "

Nzabonimpa avuga ko hari abaturage batazasubira mu nzu zabo bitewe n’aho bari batuye, ariko yemeza ko hari n’abandi bazafashwa na Leta gusana inzu zabo bakazisubiramo, aho habaruwe inzu 127 biteganyijwe ko kuzisana birangirana n’ukwezi kwa Kamena.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu by’agateganyo avuga ko abaturage bari batuye ahabashyira mu kaga batazahasubira cyakora ngo hagiye gutangwa ingurane ahazubakwa imidugudu yujuje ibisabwa bagatuzwa badasubiye mu manegeka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu busubije abasenyewe mu buzima busanzwe mu gihe bana bari mu nkambi bari bamaze gushyirwa mu bigo byegereye inkambi bigamo, bivuze ko nibajya gukodesha kure bizagora abana gukurikira amasomo, cyakora umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rubavu avuga ko bihangana mu kwezi kumwe umwaka ukarangira bakajya kwiga ahabegereye.

ʺibyiza si ukuguma mu nkmabi kugira ngo bakomeze kwiga ahabegereye, kuko n’abakodesha nabo ntibagiye kure, ikindi batashye mu gihe umwaka w’amasomo ugiye kurangira kandi mu kwezi kwa Cyenda bazatangira umwaka bajye kwiga ahabegereye. "

N’ubwo mu nkambi benshi bahabwa ibyo ku bafasha umunsi ku wundi hari benshi bagiye kongera gushaka uko batunga imiryango, Nzabonimpa akemeza ko buri muturage wavuye mu nkambi yahawe ubufasha bw’iminsi 15 kugira ngo nawe atangiye gushaka icyamufasha ariko afite ibimwunganira.

Mu Karere ka Rubavu imiryango yakuwe mu byabo n’ibiza bangana 1360, ikaba yari igizwe n’abantu 5055, muri bo abana biga mu mashuri y’inshuke bari 163, abiga mu mashuri yandi bari 1265.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka