Rubavu: abangavu barasaba igishoro mu gukumira ibishuko
Abakobwa b’abangavu babitangaje mu gihe ikigo cy’ urubyiruko Vision Jeunesses nouvelle kibakangurira kwirinda Virusi itera sida yandurira mu busambanyi.
Aba bakobwa babyariye iwabo bo mu Murenge wa Rugerero bavuga ko bahura n’ibishuko kubera ubukene kandi ababateye inda ntibabafashe, ibi bigatuma abadafite imiryango yihagazeho bishora mu busambanyi kugira ngo babone icyo bareresha abana.
Umwe muri bo, Niyogisubizo avuga ko abakobwa babyariye iwabo bahura n’ibishuko kandi bafite ubukene. "Sida ni nyinshi mu rubyiruko, abahungu baradushukisha amafaranga, kubera ubukene
umuntu arayafata, gusa habaho kwikingira."
Niyogisubizo asaba ko Leta yafasha urubyiruko rw’abakobwa kubona igishoro bakagira ibyo bakora kuko aribwo buryo bwatuma bahangana n’ ibishuko.
"Leta nirebe uko idufasha nibura abafite ubwenge bwo gucuruza batworohereze gucuruza tubashe gutunga abana bacu, abaduteye inda baradutererana, imiryango yacu nayo ugasanga ntiyishoboye, bigatuma byorohera abagabo bakwifuza kugushuka."
Ikigo vision jeunesse nouvelle mu bikorwa by’ ubukangurambaga mu kwirinda Virusi itera sida haba ibikorwa byo kwipimisha, urubyiruko rwinshi rw’abakobwa nibo bitabira kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.
Frère Ringuyeneza Vital, Umuyobozi wa Vision Jeunesse Nouvelle avuga ko bafasha urubyiruko kugira ubuzima bwiza binyuze mu kwirinda icyorezo, ibiyobyabwenge.
Agira ati"ubwandu burimo kugenda buboneka, kandi urubyiruko rubyishoramo kubera, irari, ibishuko n’ ubukene. Tukaba turimo gufasha urubyiruko kwihangira akazi, tubigisha imirimo irimo;kudoda, gusuka, gukanika kugira ngo bamenye umwuga bashobore kwihangira umurimo."
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko mu mwaka umwe abantu barenga 3200 bandura virusi itera SIDA, bakaba biganjemo urubyiruko, mu Rwanda habarurwa abantu basaga 230.000 bafite virusi itera SIDA, muri abo ababizi ni 96% ariko 98% muri abo bazi ko banduye bakaba bafata neza imiti igabanya ubukana bakagabanya ubukana bw’iyo virusi.
Ohereza igitekerezo
|