Rubavu: Abananiwe kwishyura inguzanyo ya VUP barasabirwa gusonerwa

Akarere ka Rubavu kasabye Inama Njyanama yako ko abaturage bafashe inguzanyo ya VUP bakaba barananiwe kuyishyura basonerwa, na yo isaba ko habanza gukorwa igenzura ryimbitse ku mpamvu zatumye batishyura.

Abajyanama baganira ku kibazo cy'inguzanyo za VUP zitishyuwe
Abajyanama baganira ku kibazo cy’inguzanyo za VUP zitishyuwe

Abaturage bafashe inguzanyo y’Amafaranga y’u Rwanda ingana na 98,969,122 ntibashoboye kuyigarura, kubera ibibazo bitandukanye.

Bimwe mu bigaragazwa n’Akarere harimo abaturaye 15 bayifashe bapfa batayishyuye, 47 bimutse aho bafatiye inguzanyo baburirwa irengero, 211 bayifashe bari mu bukene naho 132 ntibashoboye kwishyura kubera impamvu zitandukanye.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Ignace Kabano wayoboye Inama Njyanama y’ako karere, yabwiye Kigali Today ko bagejejweho ubusabe bwo gusonera abaturage ariko basaba ko habanza gukorwa igenzura.

Agira ati "Ni amafaranga ya Leta bahawe ngo biteze imbere, kuba batarashoboye kuyishyura ni ikibazo ariko nanone dukeneye kumenya ubuzima babayeho, niba koko ntahava ubwishyu, ariko se bari mu buhe buzima? Leta itanga amafaranga kugira ngo umuturage yiteze imbere ave mu kiciro kimwe ajye mu kindi, kubasonera ntibihagije, ahubwo tugomba kumenya ngo byabagendekeye gute? Bafashwa gute?"

Gusonera abafashe inguzanyo muri VUP, ni gahunda igenda ikorwa mu turere twoze tw’u Rwanda, ahabonetse umubare w’abaturage bananiwe kwishyura amafaranga amaze igihe.

N’ubwo Akarere ka Rubavu kifuza kubasonera miliyoni 98, hari uturere twabasoneye arenga miliyoni 150.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu, Dr Kabano (hagati) aganira n'abajyanama
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Kabano (hagati) aganira n’abajyanama

Bamwe mu bayobozi b’uturere babwiye Kigali Today ko iyi gahunda yasabwe n’ikigo cya Leta cy’imiyoborere (LODA) gishinzwe gutanga aya amafaranga, gusa ubuyobozi bwacyo bwirinze kugira icyo butangarinza abanyamakuru kuri iyi gahunda, haba ku mafaranga azasonerwa n’ibigenderwaho mu kubasonera.

Amafaranga ya VUP mu myaka yashize yagiye afatwa na bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze ariko ntibashobore kuyishyura, ntibiramenyekana niba abo bayobozi barayishyuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka