Rubavu: Abana batandatu bibana mu nzu bahawe ubufasha

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashyikirije ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo umuryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo mu mudugudu wa Rusongati, Akagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero.

Abana bashyikirijwe ibikoresho bibafasha mu buzima
Abana bashyikirijwe ibikoresho bibafasha mu buzima

Ni ibikoresho bigizwe n’ibiryamirwa, ibiribwa n’ibikoresho byo mu nzu byo kwifashisha mu gutegura amafunguro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubikoze nyuma y’uko iki kibazo cy’aba abana kimaze imyaka ine bibana kigaragaye mu itangazamakuru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, agasaba Akarere ka Rubavu kubafasha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yasuye uyu muryango w’abana batandatu batawe n’ababyeyi babo basigaranwa na Nyirasenge, Marie Chantal Barayavuga, abashyikiriza ubufasha bw’ibiribwa, ibiryamirwa ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni ndetse n’iby’isuku.

Uwo muyobozi avuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze bafite inshingano zo kureberera abaturage no kubaba hafi.

Agira ati "Abayobozi ntibakwiye kuzarira mu gihe bafite umuturage ufite ikibazo kandi babona ko kibarenze ubushobozi, bakwiye kukigeza ku buyobozi bubakuriye kugira ngo gishakirwe igisubizo mu buryo bwihuse."

Ikibazo cy’abana batandatu bibana mu nzu cyatangiye muri 2018, nibwo batangiye gufashwa na Nyirasenge Barayavuga Marie Chantal uturanye nabo, nyuma y’uko se ubabyara Twizerimana Jean Paul na nyina Uzamukunda Claudine bagiranye amakimbirane bakabata.

Abaturage bashyiriye ubufasha abo bana
Abaturage bashyiriye ubufasha abo bana

Barayavuga avuga ko umugabo yataye urugo mu kwezi kwa kabiri 2018, ariko umugore yabanje kugenda amara amezi atanu aza kugaruka, muri 2019 nibwo yagiye ntiyagaruka abana basigara mu nzu bonyine.

Ati "Baba mu nzu yabo idakinze, naho ku manywa ndabagaburira, mu gihe nijoro batekera iwabo kugira ngo inzu yabo ishyuhe kuko harakonja."

Akomeza agira ati "Abana bose bariga, ariko bafite ibibazo bitandukanye birimo kutagira ubwiherero, inzu irarangaye ntikinze, na ho imirima ntayo, bavoma ku wa Gatandatu ubundi bagakoresha amazi twavomye."

Uyu muryango w’abana batandatu bibana umukuru afite imyaka 16 akaba agorwa no kubona ibikoresho by’isuku.

Ati "Byarananiye kumufasha kuko iyo agiye mu kwezi biragorana ndetse agasiba ishuri kuko ntabushobozi, ikindi gikomeje kugora uyu mwana mukuru, ubu yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yigana n’abana batangana, iyo byiyongereyeho ibibazo byo mu rugo ntakurikira neza."

Barayavuga yongeraho ko abana biga batagira ikweto n’ibikoresho by’ishuri mbese biga nabi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasuye uyu muryango bwasize bukuye abana mu nzu yabo idakinze, basaba Barayavuga kuba abacumbikiye mu gihe akarere kagiye kuyisana.

Ishimwe Pacifique aganira n'abaturage, abasaba kufasha abatishoboye
Ishimwe Pacifique aganira n’abaturage, abasaba kufasha abatishoboye

Barayavuga ahamya ko ibibazo bimugoye asabira ubufasha burimo kubona imyenda, inkweto ibikoresho by’ishuri hamwe n’iby’isuku.

Kutumvikana mu miryango byatumye abana benshi bayita bajya kwibera mu mihanda, ariko kubera ibibazo bikomeza kwiyongera, hari ababyeyi bata ingo n’inshingano z’ububyeyi bagasiga abana bonyine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo bacunge neza babuzukura ba satani batabatera bakabacucura nibyo babafashishije

Ok yanditse ku itariki ya: 17-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka