Rubavu: Abana bafatiwe mu buzererezi bahujwe n’ababyeyi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), basubije abana bafatiwe mu buzererezi ababyeyi babo, basinya amasezerano yo kubitaho.

Abana bari barataye imiryango bongeye guhuzwa na yo
Abana bari barataye imiryango bongeye guhuzwa na yo

Ni amasezerano y’uburyo umwana wasubijwe umuryango agomba kwitabwaho mu muryango no ku ishuri, aho agomba kujyanwa kwiga, ubuyobozi bw’inzego zibanze bukajya bukurikirana ko uwo mwana yitabira ishuri.

Iki gikorwa kizagera mu turere twose tw’igihugu, cyatangiriye mu Karere ka Karongi, naho mu Karere ka Rubavu abana 20 ni bo bahujwe n’imiryango yabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho y’abaturage, Ignatienne Nyirarukundo, avuga ko intego ari ukurangira k’ubuzererezi ku bana bata amashuri.

Agira ati “Birakwiye ko ababyeyi bakurikirana ubuzima bw’abana, umwana udatashye umubyeyi akaba azi aho yagiye, umurezi yabona umwana ataje kwiga akabaza ababyeyi ku buryo ababyeyi n’abarezi bamenya ubuzima umwana abayemo”.

Benshi mu bana baganiriye na Kigali Today bavuga ko impamvu ituma bava mu ishuri ari imibereho mu muryango aho barya rimwe ku munsi, aho amakimbirane mu miryango atuma bahunga imiryango hamwe no kubura ibikoresho bifuza bagahitamo gusiga imiryango bakajya gushaka ibyo bifuza.

Umwe muri bo ati “Mama yararwaye amaguru adufite turi abana batanu papa yaradutaye, icyatumye mva mu ishuri ni uko natahaga nkabura ibyo kurya, nkasanga mama inzara yamwishe mva mu ishuri nkajya gushaka imibereho, bamfashe ndimo gushaka ikidutunga”.

Bamwe mu babyeyi nubwo banze kugaragaza ko bafite ibibazo mu miryango, abana bagaragaza ko hari ubushobozi buke mu miryango bigatuma abana bajya gushaka imibereho itunga imiryango.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko ikibazo basanze nka nyirabayazana mu gutuma abana bata imiryango ari amakimbirane, akibutsa ababyeyi kwita ku nshingano mu kurera abana.

Avuga ko hariho gahunda ya Leta ifasha abatishoboye, hamwe no kugurizanya abantu bakaba bakora bakiteza imbere ariko abana ntibave mu miryango.

Ababyeyi basabwe kwita ku bana babo ngo batazasubira mu muhanda
Ababyeyi basabwe kwita ku bana babo ngo batazasubira mu muhanda

Ati “Ntawe uvuze ko umugore atakwita ku bana, ariko gutanga indezo ni inshingano z’umubyeyi, kwirengera ibirebana n’indezo bigomba gukorwa ku bufatanye bw’ababyeyi. Abafite ibibazo by’ubushobozi bw’ubukene, hari imirimo y’amaboko n’inguzanyo y’igihe gito ariko abana ntibave mu ishuri”.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo Leta isabwa kugira ibyo ikora idasimbura umuryango, ndetse ko ikigo kidasimbura umuryango, agahamagarira ababyeyi gukura abana mu muhanda bakabasubiza mu ishuri, abafite ubushobozi buke bakajya bafashwa.

Imibare itangwa n’Akarere ka Rubavu igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2020, abana 172 bakuwe mu muhanda, 136 bahujwe n’imiryango naho 89 basubiye mu ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka