Rubavu: Abamotari basabwe gushyira imbere umutekano
Abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari mu Karere ka Rubavu, basabwe gushyira imbere umutekano bakorana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano, mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu; SP Jean Bosco Karega, yabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 4 Ugushyingo, mu nama yahurije hamwe abamotari 400 bakorera mu Murenge wa Gisenyi.
SP Karega yabibukije ko bagomba kutarebera ibyahungabanya umutekano, ahubwo bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.
Yagize ati "Hari bamwe muri mwe bakorana n’abakora ubucuruzi bwa magendu, abacuruza ibiyobyabwenge n’abajura; ndetse bamwe bamaze gufatwa bagezwa mu butabera. Igihe ni iki rero ko muhitamo neza mugaca ukubiri no gutwara abanyabyaha, cyangwa ibicuruzwa bya magendu ahubwo mugatanga amakuru."
Yakomeje abibutsa kandi ko igihe bahagaritswe n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda, ko bagomba kubyubahiriza bakitondera amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kwirinda impanuka n’ingaruka zazo zirimo no gutakaza ubuzima.
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ko abatwara abagenzi kuri za moto, bumva neza ko bagomba kugira uruhare mugucunga umutekano. Byumwihariko abakorera Rubavu.