Rubavu: Abakozi bari bahagaritse akazi bemeye kugasubiramo

Abakozi babarirwa muri 250 bakora mu ruganda rw’icyayi rwa Pfunda bahagaritse imirimo mu buryo busa n’imyigaragambyo bashinja ubuyobozi kutabitaho no kutubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Abakozi bashinja ubuyobozi kuba butabitaho kuko bakorera amafaranga y’u Rwanda 1,100 bakaba batarongezwa mu myaka 15 bamaze bakorera uru ruganda.

Ikindi bashinja uruganda rwa Pfunda ni ukuba batagira amasezerano y’akazi y’igihe kirambye, ibi bikabasubiza inyuma mu iterambere ryabo.

bo bakozi ubwo bahagarikaga akazi, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu hamwe n’inzego z’umutekano bihutiye kugera ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda, baganira n’abakozi n’umukoresha.

Nyuma y’ibiganiro, abakozi bari bahagaritse akazi batangaje ko bishimiye imyanzuro yafashwe.

Mu kiganiro bagiranye na RBA, umwe muri bo yagize ati "Twishimiye inama yahuje Ubuyobozi bw’uruganda n’Akarere kuko yatanze umwanzuro utanga icyizere. Icyo twasabaga ni amasezerano y’akazi y’igihe kirambye no kongererwa umushahara, kuko amafaranga twakoreraga yari make 1,100Frw ku munsi mu gihe twifuza nibura 2,000Frw."

Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, avuga ko ubuyobozi bwaganiriye n’abaturage kandi ko ibiganiro byatanze umusaruro.

Yagize ati "Twaganiriye n’abakozi n’abakoresha, ikivuyemo ni uko ibyifuzo by’abakozi bigiye kwigwaho, umukoresha yemeye kwiga ku byifuzo abakozi batanze, akabisesengura akabijyanisha n’ubushobozi bw’ uruganda, mu gihe cy’ukwezi igisubizo kizaba cyabonetse."

Surender Jhijaria, umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda(Pfunda Tea Company) rukorera mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu avuga ko ibibazo abakozi bafite atari abizi kuko atabigejejweho n’abasanzwe bahagarariye abakozi, icyakora avuga ko agiye kubisesengura hakaboneka igisubizo.

Uretse kuba uruganda rwa Pfunda ruyoborwa n’Umuhinde warwegukanye ubwo Leta yarushyiraga ku isoko, umwe mu bayobozi b’uruganda ni na we ukuriye inama njyanama y’Akarere ka Rubavu.

Uruganda rwa Pfunda rufite imirima y’ibyayi mu Turere twa Rutsiro na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka