Rubavu: Abakozi ba Hoteli Serena bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi

Ku wa Kabiri tariki ya 08 Werurwe 2021, Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro ryahuguye abakozi ba Hoteli Serena, iherereye mu Karere ka Rubavu.

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abakozi 52, bakora muri serivisi zitandukanye muri iyo Hoteli.

Abahuguwe basobanuriwe ibitera inkongi, amoko y’inkongi n’ibigize inkongi. Beretswe uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya umuriro harimo n’ikiringiti gitose.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abantu batandukanye, ku gukumira inkongi no kuyirwanya mu gihe ibaye.

Yagize ati “Abahugurwa basobanurirwa ibitera inkongi kugira ngo babyirinde, tubereka uko bakwitabara mu gihe habaye inkongi. Tunabereka uburyo ibikoresho bizimya umuriro bikoreshwa n’uburyo batabara abantu muri Hoteli haramutse habaye inkongi".

ACP Gatambira yakomeje avuga ko abakozi bo mu mahoteli kimwe n’ ahandi abakozi bahuguwe uko bakwirinda inkongi ituruka kuri gaze itekeshwa mu gikoni, banerekwa uko bakwitabara haramutse habaye inkongi.

Twanaberetse uko bakoresha ikiringiti gitose bazimya inkongi iturutse kuri gaze.

Nyuma y’amahugurwa Polisi yasuye hamwe mu hantu hashobora guteza inkongi muri iyo Hoteli, nyuma abayobozi ba Hoteli bagirwa inama y’ibyo bakwiye gukosora.

Abahuguwe nabo bashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabateguriye ayo mahugurwa, kuko hari byinshi bungukiyemo batari bazi. Bagaragaje ko muri iyo Hoteli hari hasanzwe ibikoresho bizimya inkongi, ariko bakaba batari bazi uko babikoresha.

Abaturage bakangurirwa guhamagara Polisi kuri telefoni: 111,112 cyangwa 0788311224 mu gihe habaye inkongi y’umuriro, hanyuma Polisi ikabatabara.

Mu Ntara y’Iburengerazuba umuturage aramutse ahuye n’ikibazo cy’inkongi cyangwa akeneye ubundi butabazi, yahamagara kuri telefoni 0788311023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka