Rubavu: Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahawe telefone zigezweho

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu, bahawe telefone zo gukoresha mu bucukuzi na mudasobwa zibafasha kubika amakuru yo gucunga umutungo, bagirwa inama yo kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibyo bacuruza, hamwe no mu guhererekanya amafaranga.

Umwe mu bahawe telefoni agaragaza uko azajya ayikoresha
Umwe mu bahawe telefoni agaragaza uko azajya ayikoresha

Esther Kunda, Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya no kumenyekanisha ikoranabuhanga, avuga ko biteze imikorere mishya ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahereye mu guhana amakuru.

Agira ati "Twabanje kubigisha gucunga umutungo neza, guhana amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga, ikindi ni ukwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi twizera ko bizatanga umusaruro, kuko ntiwakwigisha umuntu ikoranabuhanga ngo umureke agende utamuhaye ibikoresho uziko ntabyo afite. Abahawe telefone zizakoreshwa mu guhana amakuru no kumenyekanisha ibyo bakora, naho abahawe mudasobwa zizabafasha kubika amakuru no kuzikoresha mu gucunga umutungo."

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na inovasiyo (MYICT), butangaza ko bwafatanyije n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Polisi y’u Rwanda n’Ikigo gishinzwe ikoranabuhanga mu bigo by’abikorera mu Rwanda, mu gutanga ubumenyi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bakaba basaba abaturage gukora ubucuruzi bujyanye n’igihe bacuruza byinshi batavunitse.

Esther Kunda ashyikiriza Umuyobozi wa Koperative mudasobwa
Esther Kunda ashyikiriza Umuyobozi wa Koperative mudasobwa

Kunda avuga ko n’ubwo ikoranabuhanga ritaratezwa imbere mu bacuruzi ba Goma bakorera mu Rwanda, ngo Abanyarwanda bagomba kwitoza kurikoresha.

Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko bigiye koroshya akazi.

Uyu ati "Nakoreshaga amaguru kugera ku isoko, nkabaza abacuruzi ibyo bakeneye nkongera nkagenda n’amaguru nkajya kubizana. Ubu komande izajya igenda kuri telefone bambwire ibyo bashaka mbibashyire ntavunitse."

Bamwe mu bahawe telefoni bavuga ko batari basanzwe bafite izigezweho zibafasha gufotora ibicuruzwa bakabigaragaza.

"Tworora inkoko, iyo zikuze tugahamagara abaguzi batubwira kubereka uko zingana bikatunanira, ubu tubonye telefone nziza tuzajya tuzigaragaza n’abandi batugurire, ibi bigiye koroshya akazi."

Abacuruzi 150 bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu nibo bahawe telefoni zigezweho, mu gihe Koperative 9 zahawe mudasobwa.

Iki gikorwa kizakomereza mu Karere ka Rusizi aho abacuruzi bambukiranya imipaka, nabo bagiye kongererwa ubumenyi no guhabwa ubushobozi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, bakoresha ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jewe ndumurundi none byashoboka KO nanje noshobora kwinjiza ibidandanzwa byanje mugwanda binyoroheye Sawa murakoze

Cedrick yakozi yanditse ku itariki ya: 9-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka