Rubavu: Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahawe moto ziborohereza akazi

Amakoperative 15 akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yiganjemo ay’abagore mu Karere ka Rubavu, yashyikirijwe inkunga ya moto z’amapine atatu zizwi nka ‘Lifan’, zibafasha kwambutsa ibicuruzwa byinshi.

Bishimiye inkunga bahawe
Bishimiye inkunga bahawe

Lifan imwe ifite agaciro ka miliyoni 3.8Frw, buri koperative ikaba yahawe motowe, zikazajya zikoreshwa mu kwambutsa ibicuruzwa byinshi, birinde abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka guhora mu nzira.

Dr. Ngabitsinze Jean Chryostome, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda washyikirije izo moto abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka, bagizweho ingaruka na Covid-19, yabashimiye umuhate bagira mu kazi kabo, abasaba kuzikoresha mu kwiteza imbere no guteza imbere ubuhahirane kuko zigiye kuborohereza akazi.

Kuva 2018 icyorezo cya Ebola cyakongera kuboneka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwatangiye gusubira inyuma mu kwirinda iki cyorezo, ndetse abantu basabwa kwibumbira mu matsinda bakohereza ibintu hirindwa urujya n’uruza rutari ngombwa.

Icyorezo cya Covid-19 cyasubije ubuhahirane inyuma kuko cyaje gikumira urujya n’uruza, abantu batangira gukoresha ibinyabiziga mu gutwara ibintu, bituma abadafite uburyo bwo gutwara ibicuruzwa basigara inyuma.

Bahawe moto ziborohereza mu bucuruzi bwambukiranya imipaka
Bahawe moto ziborohereza mu bucuruzi bwambukiranya imipaka

Amakoperative yahawe Lifan yiganjemo abagore bakora ubucuruzi bw’imyaka, yiganjemo imboga n’imbuto.

Ndaribumbye Vincent, ukuriye Koperative Tubumwe y’abacuruza inkoko, ashimira Ubuyobozi bukomeje kubaba hafi bakabona moto zibatwarira ibicuruzwa.

Agira ati "Turashimira Ubuyobozi bwiza bukomeje kutuba hafi, Moto duhawe zizatworohereza gutwara inkoko ndetse zidufashe kuzigama amafaranga menshi, twakoreshaga ku modoka yo kuzambutsa."

Akomeza avuga ko ubucuruzi bwangijwe na Covid-19 n’iruka rya Nyiragongo, bugiye kwiyongera kuko amafaranga agera ku bihumbi 100 bakoresha mu gukodesha imodoka zitwara ibicuruzwa, agiye kuzajya azigamwa.

N’ubwo Covid-19 yagenjeje makeya ubucuruzi bukazanzamuka, ubwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bwakomeje kubona ibibukoma mu nkokora harimo amabwiriza yashyizweho na Leta ya Congo, yo gufunga imipaka saa cyenda z’amanywa hamwe no kwaka buri muturanye icyangombwa cya ‘Permit de séjour’, gisanzwe gihabwa abafite akazi kitareba abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

Izi ngaruka zose zituma umucuruzi muto atabona uko acuruza neza, kuko ahora mu nzira mu gutwara ibicuruzwa amasaha yo gufunga umupaka agahita umugereraho.

Abayobozi batandukanye bari muri uwo muhango
Abayobozi batandukanye bari muri uwo muhango

Minisitiri Ngabitsinze yabwiye abacuruzi ko bakomeje ibiganiro na Leta ya Congo, mu koroshya ubuhahirane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Agira ati “Ni imbogamizi zashyizweho na Congo kandi tumaze igihe tuganira ku masaha yo gufunga umupaka, ku bwacu twifuzaga ko umupaka wafungurwa igihe cyose ariko bo ntabwo ariko babyumva, ariko turizera ko nibabona ko abaturage babo babikeneye bazabihindura."

RDC yinjiye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba kandi hari amategeko igomba kubahiriza, mu koroshya ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka