Rubavu: Abakekwaho urugomo bahagurukiwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwatangiye gufata abakekwaho ibikorwa by’urugomo mu mujyi wa Gisenyi, harimo n’uzwi ku mazina ya Zidane, ibi bikorwa bikaba bigerwaho bahereye ku gukora urutonde rw’abakekwaho ubugizi bwa nabi.

Ubuyobozi bw'Akarere bwahagurukiye ikibazo cy'urugomo
Ubuyobozi bw’Akarere bwahagurukiye ikibazo cy’urugomo

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, abitangaje mu gihe abatuye ako karere mu Mirenge y’umujyi wa Gisenyi bavuga ko badatekanye kubera abantu bitwaza ibyuma mu masaha y’ijoro bakabambura, ndetse ushatse kubarwanya bakabimutera akaba yahaburira ubuzima.

Ni ibikorwa biboneka cyane mu Mirenge ya Gisenyi, Rubavu na Rugerero, abaturage bakaba bavuga ko bikorwa n’abiyita Abuzukuru ba shitani, bakunze kuba muri rigole (inzira y’amazi) abandi bakaba bacumbika ahantu batazwi, mu masaha y’ijoro bakajya mu bwambuzi.

Meya Mulindwa avuga ko batangiye guhashya ibi bikorwa kandi birimo gutanga umusaruro, ndetse mu Karere ka Rubavu bakaba baratangiye no guhagarika abakora ubucuruzi bwa telefone na mudasobwa byakoze, kuko ari bo nyirabayazana w’ubu bugizi bwa nabi.

Agira ati “Twagenzuye ibyo bacuruza, tukababaza inyemezabwishyu tukazibura, twababaza umwirondoro w’uwagurishije ukabura, kandi n’abambura baza kubibagurisha.”

Amabwiriza y’ikigo cya RICA gishinzwe kurengera umuguzi, avuga ko abagurisha ibintu byakoze bagomba kuba bafite inyemezabwishyu y’ibyo bacuruza, kimwe n’umwirondoro w’uwabibagurishije.

Abaturage bamwe bavuga ko urugomo rukomeje kwiyongera
Abaturage bamwe bavuga ko urugomo rukomeje kwiyongera

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu agira ati “Mu gukemura ikibazo cy’ubujura bukabije mu mujyi wa Gisenyi, twatangiye guhagarika ababafasha harimo na Zidane wari uzwi cyane. Dufite urutonde rwabo, guhashya ubucuruzi bwa telefone n’ibindi biba bizatuma tumenya abakora ibi bikorwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwirinze kugaragaza amazi y’abamaze guhagarikwa, icyakora abatuye mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko kuva muri 2024, abantu bacuruza telefone na mudasobwa bwakoze mu mujyi bose batawe muri yombi, hagendewe mu kubahiriza amabwiriza ya RICA.

Mu bikorwa by’urugomo biheruka, tariki 12 Werurwe 2024 mu Murenge wa Rubavu umugore witwa Kwiringira Sifa, w’imyaka 34, yishwe n’abagizi ba nabi bamuteye icyuma ahagana saa moya z’umugoroba.

Ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ni cyo nyirabayazana kuri bamwe, mu kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ibarura rusange ryabaye mu Rwanda muri 2022, rigaragaza ko Abanyarwanda bafite akazi bangana na 45.9% kandi muri bo abagore bangana na 40.2%, mu gihe abagabo ari 52.4%.

Abafite akazi mu mijyi bangana 53.5% mu gihe mu cyaro ari 42.7 %, ibintu bituma hari abandi benshi basigara bashaka kubaho kandi badafite ikibatunga, bamwe bakishora mu bugizi bwa nabi n’ubwambuzi.

Mu Ntara y’Iburengerazuba abafite akazi ni 42.3%, mu gihe abatuye mu mijyi bafite akazi ari 48.2% naho mu cyaro bakaba 40.6%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka