Rubavu: Abakarani b’ibarura barasabwa kutazatatira indahiro yabo
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Hassan Bahame, arasaba abakarani b’ibarura rusange bo muri ako karere kutazatatira igihugu n’akarere by’umwihariko mu murimo bahawe bakubahiriza indahiro.
Ibi Sheikh Bahame yabitangaje tariki 23/07/2012 ubwo yafunguraga amahugurwa y’abakarani b’ibarura rusange 865 batoranyijwe mu mirenge 12 igize akarere ka Rubavu.
Sheikh Bahame yabasobanuriye ko ibarura rusange ry’abaturage ari ingirakamaro ku gihugu kugira ngo gikore igenamigambi rihamye. Yagize ati : “ubu muri Afurika turi ku rwego rushimije mu matora bitewe na mwe.”
Abarimu batangiye amasomo kuri tekiniki zifashishwa mu bikorwa by’ibarura rusange. Bigishwa ibarura rusange nyirizina icyo aricyo, icyo rigamije, gusoma ikarita no kuyikoresha neza.
Hateganyijwe imyitozo ikorerwa mu midugudu iri hafi y’ahakorerwa amahugurwa, ndetse n’amasuzumabumenyi atuma hatoranywa abahagararira abandi bitewe n’uko basobanukiwe gusumbya bihagije.
Iri barura rigomba kwitonderwa kuko ariryo rizatanga amakuru fatizo igihugu kigenderaho mu igenamigambi no muri gahunda zose zo kurwanya ubukene; nk’uko bishimangirwa na Mugabo Jean, umuhuzabikorwa w’ibarura rusange mu karere ka Rubavu.

Yagize ati “Tugomba kubyitegura neza ku buryo hatazabaho ahabarurwa kabiri cyangwa se hakagira ahatarukwa.”
Mugabo akomeza asobanura ko kubera akamaro iri barura rifitiye igihugu, abahugurwa bagomba kwitondera amasomo, bagasobanuza, ariko mu gihe hari ugaragaje ubushake bucye, amabwiriza ateganya ko asezererwa kugira ngo atazavangira abandi.
Abakarani b’ibarura batoranyijwe mu midugudu batuyemo kugira ngo bazakorere aho bazi neza, batibeshya ku mbibi. Abasirikare, abapolisi n’abaturutse mu bigo bishinzwe imfungwa n’abagororwa bazabarurirwa mu bigo byabo.
Mu karere ka Rubavu, amahugurwa y’abakarani b’ibarura ari kubera mu byiciro bibiri, ku ishuri rya College Inyemeramihigo na Lycée Notre Dame de Nyundo.
Ibarura rusange rikorwa nyuma ya buri myaka 10 nk’uko biteganywa n’iteka rya Perezida wa Repubulika nimero 02/01 ryo kuwa 07/02/2011. Iry’uyu mwaka rizaba tariki 15-31/08/2012.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|