Rubavu: Abagizweho ingaruka n’imitingito batangiye guhabwa ubufasha

Imiryango 806 y’abatuye mu Murenge wa Rugerero bangirijwe n’imitingito imaze iminsi mu Karere ka Rubavu, bahawe ubufasha bw’ibiribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku baba bifashisha mu gihe hagikorwa urutonde rw’izu zasenyutse zigomba gusanwa n’izindi zigomba kubakwa bundi bushya.

Bishimiye ubufasha bagenewe
Bishimiye ubufasha bagenewe

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Ubukungu n’iterambere, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo yateje ibibazo birimo icy’ imibereho yahindutse, ndetse hakaba hari benshi badafite ibiribwa, abadafite aho barara, abadafite ibiryamirwa, abadafite amazi meza kandi ari yo buzima.

Agira ati "Ubu tumaze kugira ibyo dushyira ku murongo, nk’ibijyanye n’impunzi z’Abanyekongo bavuye mu byabo bagahungira mu gihugu cyacu, twatangiye kwita ku baturage bacu bakeneye gufashwa. Turimo turabaha ibikoresho bitandukanye, birimo isuku ibyo kuryamira, ibibafasha kubaho mu gihe tugishaka igisubizo kirambye ariko na bwo duhereye ku batishoboye".

Nzabonimpa avuga ko hataraboneka imibare y’abakeneye gufashwa bose kuko batanga ubufasha bushingiye ku murenge.

Agira ati "Ku birebana n’imibare y’abakeneye ubufasha bose mu Karere, twababwira ko igenda yiyongera turebeye ku nzu, kuko hari izasigaranye imitutu wibwira ko ari nzima ariko n’ubu zirimo kugwa. Nk’aha turi mu Murenge wa Rugerero, mu Kagari ka Rwaza imiryango tugiye gufasha ni 398 ifite abaturage 1900 barimo guhabwa ubufasha bw’ibiribwa, ibikoresho by’ isuku, ibikoresho byo mu rugo bitandukanye ndetse abandi barakodesherezwa amazu kuko badafite aho kuba, mu gihe hari n’abahabwa amahema bashinga badashaka gusiga imitungo yabo".

Abafashwa babanza gutanga imyirondoro hagenzurwa ko batishoboye
Abafashwa babanza gutanga imyirondoro hagenzurwa ko batishoboye

Flavien Nshimiyimana, umukozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda, avuga ko kuva batangira kwakira impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda ubwo iruka rya Nyiragongo ryari ritangiye tariki ya 22 Gicurasi 2021, no gufasha Abanyarwanda bangirijwe amazu n’umutingito hamaze gutangwa ubutabazi bw’ibiribwa, ibiryamirwa, ibikoresho by’isuku n’ubundi bufasha burebana n’ubuzima, bufite agaciro ka miliyoni 80, bakaba bateganya no gukoresha izindi miliyoni 400 mu gufasha imiryango yahuye n’ingaruka z’imitingito.

Mu Murenge wa Rugerero habarurwa imiryango 806 Croix Rouge izagezaho ubutabazi, hakaba harimo gukorwa urutonde rw’imbabare zigomba gufashwa mu yindi mirenge nka Rubavu, Gisenyi, na Nyamyumba.

Nzabonimpa avuga ko hari inyubako zasadutse bizasaba ko abahanga mu byo kubaka bemeza niba zasanwa cyangwa zigakurwaho burundu zigasimbuzwa izindi nshya.

Agira ati "Hari inyubako z’ubucuruzi zahuye n’ikibazo, ku bufatanye na Rwanda housing n’ibindi bigo bitandukanye turimo turasuzuma dutanga inama kuri buri nyubako bitewe n’uko ihagaze, hari ibikorwa by’ubucuruzi byari byarimuwe, harimo nk’ibitaro bya Gisenyi, amashuri, isoko ryari rimaze iminsi ryarafunze ariko nyuma y’ubugenzuzi rirafungurwa".

Akarere ka Rubavu kemeza ko imibare y’abafite ibibazo itaramenyekana, ariko mu isesengura ririmo gukorwa hamaze kuboneka inzu 1800 zangiritse kandi riracyakomeje mu mirenge yahuye n’imitingito irimo Rugerero, Gisenyi, Rubavu na Nyamyumba.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka