Rubavu: Abagide barashishikariza abagore kumenya uburenganzira bwabo

Umuryango w’Abagide mu Rwanda urakangurira abagore n’abakobwa kumenya uburenganzira n’inshingano zabo mu rwego rwo gukumira ingaruka ziba ku buzima bwabo n’abana babo.

Iyi gahunda yatangiye mu kwezi kwa Kamena ikazageza mu kwezi k’Ugushyingo iri kunyuzwa mu mahugurwa yateguwe n’Abagide bo mu karere ka Rubavu, ari guhabwa abagore 20 bo mu murenge wa Nyundo.

Aba bagore 20 batoranyijwe n’umurenge wa Nyundo nk’abagore bakennye kurusha abandi kandi bakiri bato. Nyuma y’amahugurwa ku burenganzira n’inshingano zabo mu muryango nyarwanda, biteganyijwe ko bazafashwa kwihangira imirimo bitewe n’icyo bifuza kuzageraho.

Hari ikizere ko aya mahugurwa azahindura ubuzima bw’aba bagore ndetse ko n’ingo zabo n’abaturanyi bazabyungukiram; nk’uko bitangazwa na Janviere Nizeyimana, umubitsi w’Umuryango w’Abagide mu karere ka Rubavu.

Abenshi muri abo bagore bahora biruka inyuma y’abayobozi ngo babakemurire ibibazo byo mu rugo kandi ugasanga babyara indahekana bataranasezeranye.

Twizeyimana Liliane ni umugore w’imyaka 23, afite umwana umwe kandi ntiyasezeranye imbere y’amategeko. Ahamya ko aya mahugurwa yamwigishije kumenya ko abana azabyara ntacyo bazabaza ise nk’umurage mu gihe nta hantu na hamwe batanditse.

Uyu mugore avuga ko agiye kwigisha uwo bashakanye bagasezerana ndetse bakandikisha abana babo.

Mujawamariya Vestine we avuga ko abayeho nta we agira umugezaho amakuru nk’ayo kwihangira umurimo, ariko ngo atangiye kwigirira icyizere ko ashoboye gukora n’ibyisumbuyeho kubera amasomo n’ingero Abagide bari kumuha.

Umushinga wo guteza imbere abagore watewe inkunga n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abagatolika b’Abafaransa baharanira Iterambere (CCFD).
Ugamije guteza imbere abagore bakennye kurusha abandi mu turere dukora ku kiyaga cya Kivu (Rutsiro, Rubavu, Karongi, Rusizi na Nyamasheke) no kubashishikariza gufata ibyemezo bibabereye n’ibyo aho batuye.

Umuryango w’Abagide mu Rwanda ni umuryango udaharanira inyungu, ufite intego yo guharanira guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa umaze imyaka 32 ushinzwe mu Rwanda. Abagide bose basaga ibihumbi 11 mu gihugu hose.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka