Rubavu: Abafite ubumuga bwo kutabona bakoze umuganda wo kubakira mugezi wabo utishoboye

Abafite ubumuga bwo kutabona bo mu karere ka Rubavu bifatanyije n’abandi mu bikorwa by’umuganda bisoza ukwezi maze babumba amatafari yo kubakira umuturage utishoboye nawe ufite ubumuga bwo kutabona mu murenge wa Rubavu.

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bitabiriye umuganda wo kubakira mu genzi wabo kugira ngo bahuze imbaraga n’abandi bashobore kwihutisha ibikorwa no kugaragaza ko bashoboye nk’uko Mukanyabana utuye mu murenge wa Gisenyi yabitangaje.

Yagize ati “twasanze umuvandimwe wacu Nzabakurikiza afite ikibazo cy’inzu yamusaziyeho kandi ishobora kumugwaho twiyemeza kuza gufatanya n’abandi kumuha umuganda wo kumwubakira.

Twahisemo kwigomwa ibindi tuza gufatanya n’abandi kumwubakira kandi ibi dukoze bigaragaza ko abafite ubumuga hari ibyo bashoboye kandi bafite ubushake mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Bamwe mu badafite ubumuga bavuga ko batunguwe kandi bashimishijwe no gukorana umuganda n’abafite ubumuga kuko umurava bakoranye byaberetse ko ntawe bagomba gusubiza inyuma, bavuga ko ari igikorwa gishimishije kuko abafite ubumuga bagaragarije ko bashoboye, kandi batagomba gusubizwa inyuma muri gahunda nyinshi.

Mugire Kagaba uhagararaiye abafite ubumuga mu karere ka Rubavu avuga ko abafite ubumuga hari byinshi bashoboye, ndetse ko n’abagira ingeso yo gusabiriza bitwaje ubumuga bashobora kubireka bagakoresha ubwenge n’izindi ngingo bafite.

Kagaba avuga ko kugira ubumuga ataribyo bivuze ko badashoboye ahubwo ngo hari ibyo bashoboye kandi badakwiye gusubizwa inyuma. Muri uwo muganda habumbwe amatafari 900.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka