RTDA yagaragaje imihanda minini mu Gihugu yakozwe muri 2022

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA), kigaragaza imihanda minini yashyizwemo kaburimbo muri 2022, harimo itararangizwa ikaba izakomeza gukorwa muri 2023.

Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza
Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza

RTDA ivuga ko umwaka wa 2022 urangiye umuhanda wambukiranya uturere twa Ngoma-Bugesera-Nyanza waramaze gukorwa mu gice cyawo cya Bugesera (Nemba) kugera i Rwabusoro (Nyanza).

Ikigo RTDA kivuga ko igice gisigaye cy’uwo muhanda ureshya n’ibilometero 66km kuva Kibugabuga-Shinga-Gasoro, kizakomeza gukorwa muri 2023 hatanzwe Amafaranga y’u Rwanda miliyari 42Frw.

Uwo muhanda kandi ku gice cyawo cya Ngoma-Ramiro (Bugesera) kireshya n’ibilometero 51, uzakomeza gukorwa muri 2023 hatanzwe Amafaranga y’u Rwanda miliyari 65Frw.

Umuhanda Huye-Kibeho-Munini ureshya n’ibilometero 66 uzakomeza gukorwa muri 2023 nk’uko RTDA ibitangaza, ukaba uzatangwaho miliyari 98Frw.

Umuhanda Huye-Kibeho
Umuhanda Huye-Kibeho

Undi muhanda ukomeje gukorwa ni uwa Pindura-Bweyeye (Nyamagabe), ureshya n’ibilometero 32(km), ukaba uzatangwaho Amafaranga y’u Rwanda miliyari 33.

RTDA ivuga ko umuhanda Kayonza-Ngoma-Kirehe (kugera ku Rusumo) wari warashaje warangije gusazurwa (no kugenda wagurwa) muri 2022, hakoreshejwe Miliyari 20Frw.

Uyu muhanda Kayonza-Rusumo ugera mu mijyi ya Kayonza, Ngoma na Kirehe ukagenda uhabwa amatara, ndetse hanashyirwa kaburimbo mu duhanda tuwushamikiyeho two mu Mujyi wa Kirehe.

Uwo muhanda ku ruhande rwawo rwa Kayonza-Gabiro-Kagitumba na ho uzakomeza gusazurwa muri 2023, ari na ko uhabwa amatara kuva i Ryabega kugera mu mujyi i Nyagatare, ahari gukorwa n’imihanda ya kaburimbo iwushamikiyeho, ukazatangwaho Miliyari 16Frw.

Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo warasanwe
Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo warasanwe

Ikigo RTDA kivuga kandi ko mu turere dutandatu twa Gatsibo, Nyagatare, Nyaruguru, Gakenke, Nyabihu na Rutsiro, hakomeje gukorwa imihanda y’imihahirano ireshya n’ibilometero 450, ikazatangwaho Miliyari 58Frw.

RTDA ivuga ko umwaka wa 2022 urangiye hamaze gukorwa ibice by’iyo mihanda y’imigenderano, bireshya n’ibilometero 232 muri utwo turere.

Iki kigo kivuga ko mu yindi mihanda minini ya kaburimbo izakomeza gukorwa muri 2023, harimo uwa Nyagatare-Rukomo uzatangwaho Miliyari 55Frw, uwa Kibaya-Rukira (Ngoma) -Nasho(Kirehe) ukaba uzatangwaho Miliyari 3 na miliyoni 500Frw.

RTDA igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali, umuhanda Sonatubes-Gahanga-Akagera, na wo wamaze gukorwa muri 2022 ukaba wararangiye Miliyari 53Frw.

Uyu muhanda n’ubwo ari mugufi wakoreshejwemo amafaranga menshi bitewe no kwishyura abari bawuturiye bimuwe kugira ngo ubashe kwagurwa, ukaba ushobora kugendamo imodoka eshatu mu cyerekezo kimwe zibisikana n’izindi eshatu mu kindi cyerekezo.

Akandi gashya k’uyu muhanda ni uko aho unyura muri Kicukiro-Centre, hubatswe ikiraro kidasanzwe gituma imodoka zimwe zinyura hejuru izindi zikanyura munsi, ukaba ufite amatara awumurikira ndetse n’atuma ibinyabiziga bibasha kubisikana neza (azwi ku izina rya Feu Rouge).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Muzatubarize umuhanda was base butaro kidaho nyakubahwa president yatwemereye kuva 2003 kugeza nuyu munsi nturakorwa bahora batubeshango uratangira ariko amaso yaheze mukirere dutegereze president ngotumubaze wendawe azatuha ikizere pe.

Alias yanditse ku itariki ya: 29-12-2022  →  Musubize

Turashimira ikigo RTDA nizindi nzego mukorana mukubaka ibikorwa remeza byigihugu cyacu dukunda cyane nimukomereze aho nukuri ndabashimira cyane muzarebe numuhanga uhuza umurenge wa KINIGi na SHINGIRO na GATARAGA nu murenge wa MUKAMIRA mukarere ka nyabihu nawo mudushiriremo kaburimbo nukuri mugire akazi keza

Mousa yanditse ku itariki ya: 29-12-2022  →  Musubize

Ariko akarere ka Burera ko kazira iki Koko!!!His Excellent yatwemereye umuhanda kuva kuri Manda ye 1 niba ntibeshye kugeza nanubu amaso yaheze mukirere.ahubwo n’uwa gravier waruhari barawushwanyaguje ngo bagiye gushyiramo kaburimbo none hashize imyaka itanu.Twari twiteze ko byibuze 2023 natwe bazatwibuka.Pls RTDA mutwibuke.Turi abanyarwanda it’s shame kuri mwe kubona akarere ko mu Rwanda ariko konyine gasigaye ntakaburimbo inyuzemo!!!!

Moise Birori yanditse ku itariki ya: 29-12-2022  →  Musubize

Ariko akarere ka Burera ko kazira iki Koko!!!His Excellent yatwemereye umuhanda kuva kuri Manda ye 1 niba ntibeshye kugeza nanubu amaso yaheze mukirere.ahubwo n’uwa gravier waruhari barawushwanyaguje ngo bagiye gushyiramo kaburimbo none hashize imyaka itanu.Twari twiteze ko byibuze 2023 natwe bazatwibuka.Pls RTDA mutwibuke.

Moise Birori yanditse ku itariki ya: 29-12-2022  →  Musubize

Umuhanda ngoma ramiro mwawuhaye abadafite ubushobozi bwo kuwukora ubuse imashine ebyiri ziwumazemo umwaka ntanikirometero zirakora ubwo uzarangira bubatse ikiraro gihuza ngoma nabugesera inshuro ebyiri kikongera kigashwanyuka ubwo urumva bafite ubushobozi rwose mudutabare turi mubwigunge byibura mutwubakire ikiraro nahumuhanda wo tuzawubona kubwumuyobozi wacu dukunda nyakubahwa pauro kagame wacu.

Rimenywanayo sereverien yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Turashimira RTDA n’izindi nzego bakorana mu kubaka no gusana imihanda y’igihugu. Ariko birababaje kubona umuhanda uhuza KIGALI RUBAVU muri Nyabihu mu murenge wa MUKAMIRA amazi akomeje gusenyera abaturage kubera ikibazo cy’amazi abura aho aca akerenga umuhanda akisuka mubaturage. Hashize igihe abaturage bijejwe ko hazubakwa ariko amaso yaheze mukirere.
TURASABA RTDA gufasha abaturage hariyahantu hakubakwa.

Murakoze

GINZALEZA yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Turashimira RTDA n’izindi nzego bakorana mu kubaka no gusana imihanda y’igihugu. Ariko birababaje kubona umuhanda uhuza KIGALI RUBAVU muri Nyabihu mu murenge wa MUKAMIRA amazi akomeje gusenyera abaturage kubera ikibazo cy’amazi abura aho aca akerenga umuhanda akisuka mubaturage. Hashize igihe abaturage bijejwe ko hazubakwa ariko amaso yaheze mukirere.
TURASABA RTDA gufasha abaturage hariyahantu hakubakwa.

Murakoze

GINZALEZA yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka