RSSB yasobanuye impamvu yo kuzamura umusanzu wa Pansiyo

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rurizeza abafata pansiyo nto ingana na 13,000Frw ku kwezi, ko guhera muri Mutarama 2025 ayo mafaranga bahabwa aziyongera biturutse ku kuba abatanga imisanzu ya pansiyo na bo bazatangira gutanga 6% by’umushahara mbumbe wabo aho kuba 3%.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko izi mpinduka zizweho neza, kandi ko ziri mu nyungu z'abanyamuryango
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko izi mpinduka zizweho neza, kandi ko ziri mu nyungu z’abanyamuryango

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, ari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) hamwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), bavuze ko iyi gahunda igiye kugira uruhare mu kongera pansiyo ihabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru, guteza imbere ishoramari no kunganira gahunda ya Leta yo guhanga imirimo.

Ubusanzwe umukozi uzigamirwa muri pansiyo mu Rwanda yatangaga 3% by’umushahara mbumbe we, umukoresha we na we akamutangira andi 3% y’uwo mushahara bikaba 6%(yose hamwe), ariko guhera mu mwaka utaha wa 2025 uwo musanzu uzikuba kabiri ube 12%, ndetse ko muri 2027 hazatangira kujya hiyongeraho 1% kugera mu mwaka wa 2030.

Rugemanshuro yagize ati "Umuntu wahembwaga ibihumbi 50(ni urugero) bamukataga amafaranga 1,500Frw y’umusanzu wa pansiyo ku kwezi, uwahembwaga ibihumbi 100 yatangaga 3,200Frw", aya akaba ari yo azikuba kabiri.

Reba ibindi muri iyi Video:

Rugemanshuro avuga ko guhera muri Mutarama 2025 pansiyo ihabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru bizigamiye, izazamurwa bahereye ku bahabwa pansiyo y’amafaranga ibihumbi 13 ku kwezi.

Rugemanshuro avuga ko imibereho y’Abanyarwanda yagiye itera imbere ku buryo ngo igihe cyari kigeze ko imisanzu ya pansiyo izamurwa ikajyana n’iki gihe, kuko kuva mu mwaka wa 1962 ubwo ubwiteganyirize bwa pansiyo bwatangiraga, icyizere cy’ubuzima ngo cyari imyaka 47 ariko ubu kikaba ari imyaka 69, aho abarenza iyo myaka mu Rwanda ngo bakomeje kwiyongera.

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’abafata Pansiyo mu Rwanda, Faustin Minani, avuga ko uburyo busanzwe bwo kubara pansiyo umuntu ahabwa buri kwezi ari ugufata umubare w’imyaka umuntu yakoze agakuba na 2% hanyuma agakuba n’umushahara mbumbe we w’ukwezi kumwe.

Yagize ati "Nkanjye niba narakoze imyaka 24 nyikuba na 2% nkabona 48%, ngakuba n’umushahara mbumbe nahabwaga ungana n’ibihumbi 500, nkabona ibihumbi 240 buri kwezi. Gusa iyo wakoze imyaka iri munsi ya 15 bayaguha ingunga(inshuro) imwe."

Rugemanshuro uyobora RSSB avuga ko umukozi uhembwa umushara mbumbe ungana na miliyoni imwe buri kwezi, natanga ibihumbi 80, ngo azajya ahembwa pansiyo y’ibihumbi 800Frw ku kwezi mu gihe azaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Leta ntabwo iratangaza ikigero cy’amafaranga aziyongera kuri pansiyo ihabwa abari abakozi bari mu kiruhuko cy’izabukuru bizigamiye, kuko ibi bizemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa (hagati) avuga ko u Rwanda rwari rwaratinze kongera umusanzu wa pansiyo
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa (hagati) avuga ko u Rwanda rwari rwaratinze kongera umusanzu wa pansiyo

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, avuga ko u Rwanda rwari rwaratinze kongera umusanzu wa pansiyo utangwa n’abakozi, kuko mu bihugu biri hafi y’u Rwanda nka Ethiopia umukozi usanzwe atanga 18% by’umushahara mbumbe we mu gihe uri mu nzego z’umutekano atanga 32%.

Minisitiri Murangwa avuga ko umukozi muri Tanzania atanga umusanzu wa pansiyo ungana na 20% by’umushahara mbumbe we, muri Uganda bagatanga 15% mu gihe i Burundi abakozi basanzwe batanga 10%, abashinzwe umutekano bagatanga 15%.

Reba ibindi muri iyi Video:

Minisitiri Murangwa avuga ko impamvu abari mu kiruhuko cy’izabukuru bahabwaga pansiyo nke ndetse n’ishoramari mu Rwanda rikadindira, biterwa n’umusanzu muke wa pansiyo uturuka mu bakozi bake cyane mu Rwanda batarenga 9%.

Kugeza ubu RSSB irabara amafaranga angana na miliyari 2,600Frw ari mu kigega cy’ubwizigame bwa pansiyo, akaba ashorwa mu bigo nka Banki ya Kigali kugira ngo ibone inguzanyo yo guha abakiriya bayikeneye, muri MTN, mu ruganda Ruliba, mu bwubatsi bw’amacumbi n’ahandi mu bigo bigera kuri 32 mu Rwanda, ndetse n’ayo Leta yagiye yiguriza mu mpapuro mpeshwamwenda.

Videos: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwiriwe neza nasobanuzaga pap yapfuye muri 2016 yarafataga pansiyo kuva icyo gihe kugezubu twabuze udusobanurira uko tuzongera kubona iyo pansiyo dufite abana biga bitugora kubabonera minelval N.B tuvuka kubabyeyi batandukanye ariko nitwe turera abobana tukabamenyera byose ariko mam wabo arahari pap yapfuye batakibana nuwo mukadata aritwebwe tubana na pap nabobana tuvukana kuri pap Ndabashimiye kubusobanuro muzaduha Murakoze

Umugiraneza Eugenie yanditse ku itariki ya: 14-12-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza nasobanuzaga pap yapfuye muri 2016 yarafataga pansiyo kuva icyo gihe kugezubu twabuze udusobanurira uko tuzongera kubona iyo pansiyo dufite abana biga bitugora kubabonera minelval N.B tuvuka kubabyeyi batandukanye ariko nitwe turera abobana tukabamenyera byose ariko mam wabo arahari pap yapfuye batakibana nuwo mukadata aritwebwe tubana na pap nabobana tuvukana kuri pap Ndabashimiye kubusobanuro muzaduha Murakoze

Umugiraneza Eugenie yanditse ku itariki ya: 14-12-2024  →  Musubize

Nonese abakozi batujuje imyaka 15 mukazi bo ibiciro kwisoko ntibibareba cg bo kuki babaho imyaka 47 mugihe abandi bazabarirwa kumyaka 69.Jyewe numva nabo bagahawe amafaranga angana nayabandi kuko bose basangiye ubuzima.Murakoze.

Muneza yanditse ku itariki ya: 10-12-2024  →  Musubize

Nonese ubwo twebwe tukiri mukazi bizadufasha iki?ko ahubwo tutazongera no kurya,ibyo bakabaye babikora banongera imishahara y abakozi,aha

Muhire yanditse ku itariki ya: 5-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka