RRA yongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kiratangaza ko cyongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa, kwishyura bikaba byemewe kugeza tariki 31 Werurwe 2021.

RRA yongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa
RRA yongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa

Ibyo ni ibikubiye mu itangazo icyo kigo cyashyize ahagaragara ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020, ubusanzwe kwishyura uwo musoro ureba ubutaka n’inyubako bikaba byagombye kurangirana n’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka, nk’uko byari bimaze iminsi bitangazwa.

Icyo kigo kigira inama abaturage yo gukora imenyekanisha hakiri kare, cyane ko cyashyizeho uburyo bwo kwishyura bworohereza abasora, aho ababyifuza bashobora kwishyura mu byiciro bitarenze bine guhera umunsi iryo tangazo ryasohokeyeho.

RRA kandi ikomeza kwibutsa abaturage gukora imenyekanisha ry’imisoro no kwishyura bifashishije ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntuye mu nzu none ngomba kuyishyurira 58000. Ndibaza ese uyu ni musoro bwiko ki ko bavuze ko inzu utuyemo idasorerwa?

Peacemaker yanditse ku itariki ya: 20-12-2020  →  Musubize

Ese ko mwongereye igihe mu gusorera ubutaka,mwaba mwibuka ko mwongereye ibiciro? Ese amikoro ya baturageyo mwayatekerejeho? Ko abenshi bananiwe kwishyura imisoro ya mbere ubu nibwo bazayabona?

PHILBERT yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Ni byiza ariko haracyibazwa impamvu umusoro wiyongereye bikabije ku buryo n’inzu umuntu abamo ayisorera kuri kiriya kigeni. Nta mushahara wiyongereye,Covid bamwe yabambuye akazi ubukene buranuma rwose birakabije Abarebera Perezida badufashe babimubwire dore ko iyo atarabibona ababikora bidegembya. Bigiye kuba nka kera aho uwari ufite radio yayisoreraga kandi mu rugamba rwo kubohora iki gihugu imisoro nk’iyi ihindagurika itajyanye n’ubukungu bw’abaturage yajyaga yamaganwa. Nyamuneka mushishoze hari ababa babyihishe inyuma bashaka kwangisha abaturage ubuyobozi. Gusa twizera Perezida wacu ko ashyira MU GACIRO AHUBWO UGASANGA ARIWE UGIRA INAMA ABAKAGOMBYE KUYIMUGIRA.

KARIKUMUTIMA yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka