RRA yaretse gusoresha ‘TIN number’ z’abarenga ibihumbi 123 bayifitiye imyenda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA), kivuga ko cyahagaritse gusoresha nimero z’abasora (TIN Numbers) zirenga ibihumbi 123 kuva mu kwezi kwa Nzeri 2022, kubera ko ba nyirazo bazifunguje ntibakora cyangwa bagaragaje ko batarimo kunguka.

RRA ivuga ko hari abacuruzi yaretse gukurikirana ku myenda bari bayifitiye
RRA ivuga ko hari abacuruzi yaretse gukurikirana ku myenda bari bayifitiye

Rwanda Revenue ivuga ko izo konti(TIN) zasinzirijwe(zahagaritswe gukomeza kubara imisoro), ariko ko ba nyirazo bagomba kwishyura ibirarane n’ibihano by’ubukererwe, batewe no kudasorera ku gihe cyangwa gutinda kumenyekanisha ko utakoze.

Rwanda Revenue ivuga ko abari bafite TIN mbere y’ukwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2023, bakererewe kumenyekanisha umusoro ku nyungu buri mezi atatu, hamwe n’umusoro ku nyongeragaciro buri mwaka, baciwe ibihano by’amafaranga ibihumbi 100 kuri buri gihe.

Nyuma y’ukwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2023, ibyo bihano byaragabanyijwe (kubera Itegeko rishya ry’imisoro), bishyirwa ku mafaranga ibihumbi 50Frw abarwa nyuma ya buri gihembwe ku batanga umusoro ku nyungu, na buri mwaka ku batanga umusoro ku nyongeragaciro.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora akaba n’Umuvugizi wa RRA, Jean Paulin Uwitonze yaganiriye na Kigali Today agira ati "Guhera mu kwa cyenda (2022) tumaze gusinziriza konti zigera ku bihumbi 123, ubundi umuntu atwereka ko atakoze tukamufungira iyo TIN ye, ariko hari n’abakoze igihe runaka bagahagarara."

Uwitonze ati "Uwo nta nshingano yo kumenyekanisha agifite kuva icyo gihe kuko amaze imyaka ibiri atamenyekanisha cyangwa amenyekanisha zero(ku musoro ku nyongeragaciro), ndetse n’umaze umwaka umwe ku batanga umusoro ku nyungu, tukaba dukurikirana imyenda afite, ariko twamugabanyirije umutwaro."

Uwitonze abitangaje mu gihe abacuruzi bato bamwe bari mu gahinda ko kubona Rwanda Revenue Authority yarabaciye amafaranga y’ibihano by’ubukererwe bw’imisoro, nyamara ngo batazi ko harimo kubarirwa.

Bavuga ko bahawe nimero yo kwishyura yitwa ’TIN number’ hamwe n’ikoranabuhanga rya EBM, ariko bakaba bataritaye ku kumenyekanisha imisoro buri mezi atatu nk’uko babisabwa.

Hari abo twaganiriye bacururiza inkweto mu nyubako ya Down Town i Kigali bavuga ko babonye abakozi ba Rwanda Revenue Authority baza kubaha TIN na EBM, bagenda batabasobanuriye igihe bagomba kuzakorera imenyekanisha ry’umusoro.

Ubu aba bacuruzi barasabwa kwishyura imisoro hiyongereyeho ibihano by’ubukererwe by’amafaranga arenga ibihumbi 100Frw ya buri gihembwe bamaze badasora, mbere ya Werurwe 2023, hamwe n’ibihumbi 50Frw bagiye bacibwa nyuma y’uko kwezi.

Hari ugira ati "Barazaga bakakubwira ko niba ugiye gutangira gucuruza ugomba kugira nimero ya TIN, mbona y’uko icyo bashakaga ari abakiriya kuko batafashe umwanya wo kwigisha umuntu."

Uyu mucuruzi avuga ko hari n’abamara umwaka bataramenya ko bagomba kudekarara(kumenyekanisha umusoro), nyamara bagomba kubikora buri kwezi(iyo ari abacuruzi banini) cyangwa buri mezi atatu mu gihe ari abacuruzi bato.

Avuga ko abaje kubaha TIN number ari abanyeshuri ngo bashobora kuba batazi niba ari ukudasobanukirwa iby’imisoro, kugira ngo bafashe abacuruzi, cyangwa niba kwari ugushaka gusa gukorera abakiriya benshi.

Ati "Nta bindi bisobanuro byimbitse baguhaga, twabaga tuzi ko gusora ari buri mwaka ntabwo twari tuzi ko ari buri mezi atatu, ubu nabigenza nte ko iyo ugiye bakubwira ngo ’uburangare bwawe!"

Binubira ko umuntu utagishoboye gucuruza ubu atemererwa gufungisha nimero ya TIN yabo atarishyura amafaranga yose asabwa, ariko ko binagoye kubigeraho kuko uwifuza gufungisha TIN number ahera mu buyobozi bw’Isibo, ku Mudugudu, ku Kagari no ku Murenge, kandi ntiyihutire kubyemererwa.

Hari ugira ati "Ntabwo bemera ko umuntu ashobora kuba yararwaye akabura umusigariraho, hari udacuruza yababwira ati ’mube mumfungiye TIN kugira ngo ayo nari ngejejemo areke gukomeza kwibara, ariko barabyanga."

Uyu mucuruzi avuga ko hari n’abandi benshi ubu ngo bashobora kuba batazi ko bafite ibirarane by’imisoro byajemo n’ibihano, bitewe n’uko ubucuruzi bushya cyangwa ubugitangira, ngo busonerwa imisoro mu gihe cy’imyaka ibiri.

Aba bacuruzi basaba ’Rwanda Revenue Authority’ kubakuriraho ibyo bihano, kuko ngo bari bazi ko ubucuruzi bushya bwose bumara imyaka ibiri butishyuzwa imisoro.

Kugira ngo umuntu amenye ko nta bihano by’imisoro yaciwe ndetse n’indi mirimo iri gukorerwa kuri ’TIN number’ ye, asuzuma email ye buri gihe cyangwa akagana ibiro bya Rwanda Revenue bimwegereye.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Uwitonze, avuga ko kwitwaza kuba bataramenyeshejwe igihe cyo gusora cyangwa kumenyekanisha ari urwitwazo rudafite ishingiro.

Uwitonze avuga ko iyo hatangwa TIN habanza ubukangurambaga bwo kubisobanura, kandi telefone umuntu atanga ngo ihora imuha ubutumwa bugufi bumuburira mbere yo kugwa mu bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka