RRA yarengeje miliyari 78 ku ntego yari yihaye

Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), kirishimira uburyo ubukungu bw’Igihugu bwazamutse biturutse ku misoro yakusanyijwe mu mwaka wa 2021-2022, aho umuhigo icyo kigo cyari cyihaye mu gukusanya imisoro wiyongeyeho Miliyari 78,8Frw.

Komiseri mukuru wungirije wa RRA, Jean Louis Kariningondo
Komiseri mukuru wungirije wa RRA, Jean Louis Kariningondo

Byatangarijwe muri gahunda ngarukamwaka y’ukwezi kwahariwe gushimira abasora, mu nsanganyamatsiko igira iti “Dusore neza twubake u Rwanda twifuza”, hanizihizwa isabukuri y’imyaka 25 RRA imaze ishinzwe, umuhango watangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze ku wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022.

Ubwo abasora mu Ntara y’Amajyaruguru bagaragarizwaga ibyavuye mu misoro batanze mu mwaka wa 2021-2022, aho iyo Ntara yaje ku isonga mu gutanga umusoro ku gipimo kiri hejuru, bagarararijwe ko umusoro wazamutse muri 2021-2022, kurenza uwatanzwe muri 2020-2021 ku kigero kiri hejuru.

Komiseri mukuru wungirije wa RRA, Jean Luis Kariningondo, yavuze ko ku nshuro ya 20 hatangijwe gahunda y’ukwezi ko gushimira abasora berekwa n’uruhare bafite mu guteza imbere igihugu batanga imisoro, ari n’umwanya wo gushishikariza abafatanyabikorwa kurushaho gutanga imisoro no kunoza uburyo itangwamo, hirindwa za magendu n’ibindi bidindiza itangwa ry’umusoro.

RRA yarengeje miliyari 78 ku ntego yari yihaye
RRA yarengeje miliyari 78 ku ntego yari yihaye

Yavuze ko intego RRA yari ifite mu mwaka w’imisoro wa 2021-2022 yarenze, kuko misoro ingana na Miliyari 1831.3 ajyanye n’intego bari bihaye, bayarengeje bakusanya Miliyari 1919.2Frw, ku ntego bari bihaye barenzaho Miliyari 78,8 Frw, aho ku mpuzandengo imisoro yinjiye ingana na104.35%.

Uwo muyobozi yavuze ko izamuka ry’umusoro babashije gukusanya bagereranyije n’umusoro wabonetse mu mwaka wa 2020-2021, wiyongereye ku rugero rwa 15,5%.

Yavuze kandi ko nyuma ya Covid-19 ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku buryo batari biteze, ati “Nyuma ya Covid-19 ubukungu bw’Igihugu bwazamutse ku buryo bwihuse tutari dutegereje, aho gukura k’ubukungu bw’Igihugu kwavuye kuri 8.5% nk’uko MINECOFIN yari yarabiteganyije, bwazamutse kugera kuri 8,9%.

N’ubwo umusoro wazamutse ku rwego rw’Igihugu, mu turere ho imisoro yaragabanutse kuko intego yari Miliyari 88.5Frw, hakusanywa miliyari 76.8 aho habuzeho miliyari 11.7 intego igerwaho ku rwego rwa 86,7%, ahagabanutseho 2,1% ku musoro bari bakusanyije mu mwaka wa 2020-2021.

Komiseri wungirije wa RRA, yavuze impamvu y’imanuka ry’umusoro uva mu turere, ati “Impamvu yabyo ntimugire ngo ni amakosa y’uturere cyangwa intara, ahubwo impamvu yabiteye n’uko ibipimo ngenderwaho by’umusoro w’ubutaka byasubiwemo, hagati y’umwaka byabaye ngombwa ko ibipimo bakoresheje bajya gushyiraho intego tubireka dukoresha ibipimo byo hasi kuko ibyari mu itegeko byateje ikibazo, ubuyobozi busaba ko dusubira ku bipimo bya kera”.

Yavuze ko impamvu ya kabiri yatumye imisoro igabanuka, batashoboye kugurisha imitungo y’uturere tumwe na tumwe nk’uko byari biteganyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka