RRA yafunze isoko rya Kabeza kubera imisoro abarikoreramo barigaragambya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyafunze Isoko rya Kabeza kubera imisoro, abarikoreramo barigaragambya maze Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ategeka ko rifungurwa bagaha abaturage bakabanza bagashaka ahandi bakorera.

Ndayisenga Jean Pierre, usanzwe ucururiza muri iryo soko agira ati "Aka ni akarengane, badufungiye isoko ibintu byacu bikaba biri kwangirika, ntibaduteguje nyamara bo bari babizi."

RRA yari yaramutse ishyiraho itangazo rivuga ko isoko rifunze kubera ibirarane by'imisoro.
RRA yari yaramutse ishyiraho itangazo rivuga ko isoko rifunze kubera ibirarane by’imisoro.

Hashize igihe kirenga amezi atatu RWANDA REVENUE ifungiye nyir’akabari kitwa Stella Matutina ari na we wubatse isoko rya Kabeza, kubera ikibazo cy’imisoro.

Ubwo iri soko ryari rimaze gufungwa kuri uyu wa 26 Kanama 2015, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Murenzi Donatien, yatangarije Kigali Today ko afite icyizere ko iri soko rya Kabeza riza gufungurwa abaturage bagasubira gucuruza ibintu byabo.

Abaturage n'abacuruzi bari bayobewe kubera ko ngo batunguwe n'iki cyemezo.
Abaturage n’abacuruzi bari bayobewe kubera ko ngo batunguwe n’iki cyemezo.

Nyuma gato, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, wari wagiye gukorera ubuvugizi abacururiza mu isoko rya Kabeza yahise ahagera ategeka ko bafungurira abaturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro burifuza ko aba baturage bacururiza mu isoko rya Kabeza bongererwa ibyumweru bibiri byo kuba bashatse ahandi bacururiza mu gihe isoko ryaramuka rifunzwe.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro bwahise butegeka ko isoko rifungurwa abaturage bagasubira mu mirimo yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwahise butegeka ko isoko rifungurwa abaturage bagasubira mu mirimo yabo.

Nyir’Isoko rya Kabeza, Aboyezantije Louis, ngo afitiye Rwanda Revenue imitungo yaba ibarirwa muri miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse imitungo ye yose ikaba igiye kuzatezwa cyamunara mu kwezi gutaha bitewe n’indi myenda afitiye amabanki.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

rwose abacururiza mu isoko rya kabeza bararengana pe kuko bo bishyura aho bakorera neza.ni barenganurwe kabisa

karigirwa yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka