RRA imaze kugaruza Miliyoni zirenga 200Frw yanyerejwe n’abadakoresha EBM
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiratangaza ko kimaze kugaruza Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200 y’igihombo cyaterwaga n’abacuruzi badatanga inyemezabishyu ya EBM.
- Mu bafungiwe ibikorwa by’ubucuruzi harimo n’abashinwa bacuruza imyenda n’inkweto mu Mujyi ahazwi nko muri CHIC
Igikorwa cyo kugenzura ndetse no gufungira abacuruzi badakoresha EBM, cyatangiye tariki 29 Ugushyingo 2022, ahagiye hafungirwa ndetse hakanihanangirizwa abacuruzi batandukanye.
Ni Amafaranga y’u Rwanda arenga gato Miliyoni 230, RRA ivuga ko azakomeza kwiyongera kuko ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, mu Mujyi wa Kigali hari abandi 10 bafungiwe ibikorwa byabo by’ubucuruzi, kubera kurenga ku mabwiriza yo gukoresha EBM.
Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko ntawe bafungira atarihanangirijwe byibura inshuro eshatu, ariko akinangira agakomeza gucuruza adatanga inyemezabwishyu ya EBM.
Bamwe mu bafungiwe ibikorwa byabo biganjemo abacuruza ndetse bakanaranguza imyenda, bemeye kuganira n’itangazamakuru, baribwiye ko abenshi mu bacuruzi n’ubwo bakoresha EBM, ariko bagabanya ibiciro by’ibicuruzwa bakandika make aho kwandika ayuzuye.
Uwitwa Gasongo wafungiwe iduka riranguza imyenda kubera kudatanga inyemezabwishyu ya EBM, avuga ko hari iy’amafaranga 30,500 batanze badakoresheje EBM.
Ati “Ubundi mbere twacuruzaga dutanga inyemezabwishyu z’intoki, ibi bya EBM byose byagiye biza nyuma, kandi bisaba ko wishyura amafaranga menshi muri RRA na Magerwa wishyuye ayandi yo gusora, ntabwo rero wabashaga kubyumva, kubera ko ari ibintu byaje bidusanga mu bucuruzi, ariko twagiye tubyumva, ubu tumaze kubimenya, EBM tuzajya tuyikoresha nk’uko bikwiye”.
Akomeza agira ati “Nta kibazo kirimo ubikurikije uko bikwiye ugacuruza warebye uko waranguye, ugacuruza wunguka, wayikoresha nta kibazo. Ubu tumaze kubyiga twarabifashe twarabimenyereye”.
Abaturage bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko guhabwa inyemezabwishyu ya EBM, kubera ko birushaho korohereza Leta kubona imisoro bitayigoye, igakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Uwitwa Kizito Mushumba ati “Akamaro ka EBM ni uko bifasha Leta kubona imisoro bitayigoye, kandi bikadufasha ko Igihugu cyacu gitera imbere tukagira imihanda, amavuriro, ku buryo ibyiza byayo ari byinshi ntawabigaya, ahubwo utayikoresha ayifite n’ikosa”.
- Biravugwa ko hari abatanga inyemezabwishyu za EBM ariko bagashyiraho amafaranga make ku yo bakiriye
Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Jean Paulin Uwitonze, avuga ko uretse abacuruzi 10 bafungiye ibikorwa byabo hari n’abandi benshi bafungiwe mu minsi ishize.
Ati “Kugeza uyu munsi tumaze kugaruza miliyoni 230 zirenga, zirakomeza kwiyongera kuko n’uyu munsi hari iziyongeraho, kandi urebye iminsi tumaze dutangiye ni amafaranga menshi cyane. Byumvikane y’uko turi buze gukomeza kongeramo imbaraga ku buryo abatubahiriza amategeko bose babasha kwisubiraho”.
Itegeko riteganya ko uwarenze ku mategeko afungirwa ibikorwa bye by’ubucuruzi mu gihe cy’iminsi 30, gutangazwa mu bitangazamakuru, akaba ashobora gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza imisoro ubigambiriye, n’ibindi amategeko ateganya birimo guhanishwa gutanga ihazabu ingana n’inshuro 10 z’umusoro yari agiye kunyereza igihe afashwe ku nshuro ya mbere, byaba inshuro ya kabiri agahanishwa inshuro 20 naho kuya gatatu agahanishwa inshuro 30.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|