RRA igiye gukoresha ‘drones’ na ‘Camera’ ku mipaka mu kugenzura caguwa n’inzoga byinjizwa mu gihugu

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) cyatangaje ko mu ngamba cyafashe kugira ngo kizinjize imisoro cyifuza muri uyu mwaka wa 2021/2022, harimo gahunda yo kugenzura imipaka y’igihugu hakoreshejwe utudege tutagira abaderevu (drone) hamwe na ‘Camera’.

Abasora b'indashyikirwa babihembewe
Abasora b’indashyikirwa babihembewe

Ikigo RRA kivuga ko Drones na Camera bizashyirwa ahakekwa hose ko abantu bakoresha mu kwinjiza mu Gihugu ibicuruzwa bya magendu, cyane cyane imyenda yakoreshejwe izwi ku izina rya caguwa hamwe n’inzoga zihenze.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, yabitangaje mu muhango ngarukamwaka wo gushimira abasora kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021, ukaba wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ndetse na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Komiseri Bizimana yagize ati “Hariho ikibazo cya magendu ikomeje kugaragara cyane kuri caguwa ndetse n’inzoga zihenze, ubu dufite gahunda yo kuba twakoresha za drones tugenzura imipaka n’ahandi tubona inzira za magendu, hamwe no kuhashyira za cameras.

Gushimira abasora byitabiriwe n'Abayobozi Bakuru b'Igihugu barimo Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Gushimira abasora byitabiriwe n’Abayobozi Bakuru b’Igihugu barimo Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Ni imishinga dufitanye na Polisi hamwe n’ingabo z’Igihugu twibwira ko muri uyu mwaka bizaba byarangije gushyirwa mu bikorwa”.

RRA ifite intego yo kwinjiza mu kigega cy’Igihugu amafaranga arenga miliyari 1,774 hamwe na miliyoni 600 muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2021/2022.

Mu zindi ngamba Rwanda Revenue Authority yafashe hari ugukomeza kwaka imisoro n’amahoro hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’imashini za EBM, hamwe no gukoresha mudasobwa na telefone zigezweho mu kumenyekanisha umusoro no kuwutanga umuntu atavuye aho ari.

Perezida wa Repubulika yashimiye abasora kuko ari igikorwa cyo kubaka igihugu
Perezida wa Repubulika yashimiye abasora kuko ari igikorwa cyo kubaka igihugu

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyishimira ko mu mwaka ushize wa 2020/2021 cyashoboye kurenza intego cyari cyarihaye ku rugero rwa 103.8%, nyuma yo gusoresha arenga miliyari 1,655 na miliyoni 500, mu gihe intego cyari cyarihaye yari miliyari 1,594 na miliyoni 300.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye abasora n’umusoresha ari we RRA, avuga ko gutanga umusoro bishobora kumvikana nk’aho ari ukwitanga, ariko ko biba bifite intego yo kubaka Igihugu no kugishoboza kwigira mu buryo burambye.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko habayeho gukurirwaho umusoro ku nyungu mu bigo byagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19 harimo iby’uburezi n’ibikora ubukerarugendo, ndetse no kugabanyiriza imisoro abantu ku giti cyabo, inganda n’ibigo by’ubucuruzi.

Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal
Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal

Yakomeje avuga ko Leta yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho byagenewe kurwanya Covid-19 birimo udupfukamunwa.

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Abakora kandi batanga imisoro barimo n’abo twashimiye, ni ikimenyetso cy’ibishoboka kandi bikwiriye gukorwa, ari ababonye ibihembo n’abatabibonye bigaragara ko bakora, icyo nabasaba ni ugukora kurushaho ndetse no gukora neza”.

Mu basora banini Perezida Kagame yahaye ibihembo harimo Banki ya Kigali (BK), Bralirwa, MTN RwandaCell, Bakhressa Grain Milling, Ericson, I&M Bank na AMEKI Color.

Abasora bahagarariwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Robert Bafakulera, bashimira Leta kuba ikomeje kubafasha kuzahuka nyuma yo guhomba gukabije kwabayeho muri ibi bihe bya Covid-19.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Mu kwizihiza ku nshuro ya 19 umunsi w’abasora muri uyu mwaka wa 2021, insanganyamatsiko RRA igenderaho igira iti “Dufatanye kuzahura ubukungu” bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Amafoto: Niyonzima Moïse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ARIKO IZO DRONE MUBYO IZAGENZURA KO NTUMVISE MO URUMOGI, N’ABA BACORACORA BIRIRWA AHO BITA KURI PETITE BARIERE KO BIRIRWA BAMBUKA KUVA MUGITONDO UKAGEZA NI MUGOROBA KUVA KUWA MBERE UKAGEZA KU CYUMWERU, KANDI BAGAHABW’INZIRA N’ABAKABIKUMIRIYE, ABASHINZWE IMIPAKA BAJYE BAHINDURANYA BARIYA BAKOZI NA POLICE NIBO BAHIGAMA IBIYOBYABWENGE BIGATAMBUKA, NA POLICE IHAKORA N’UKO

Musemakweli yanditse ku itariki ya: 21-11-2021  →  Musubize

Turashima abasora ndetse nabasoresha bafasha mu iterambere ry’igihugu hakirwa imisoro n’amahooro.
Gusa nkuko iterambere ritabaho hatari ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ndetse nimigenderanire habeho korohereza abasora, imipaka ifungurwe tutirengagije ko vivid 19 Hari ibyo yadindije nihabeho koroshya tubashimiye aho government iyobowe na his excellent president Paul kagame itugejeje mu iterambere rituganisha murirambye.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-11-2021  →  Musubize

Turashima nyakubahwa president wacu, amahoro amahoro mutubarize Kandi mudusabire ingendo zubutaka zambukiranya imipaka east Africa community nka kenya na handi rwose imyaka ni myinshi turinginze ngo mudufashe zisubukurwe vuba murakoze

Grace iradukunda yanditse ku itariki ya: 20-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka