RPF-Inkotanyi muri Nyarugenge yahigiye kudapfunyikira ubusa abaturage

Ubuyobozi bw’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge bwemeranijwe n’abanyamuryango bahagarariye ibigo bitandukanye, guha abaturage serivisi zujuje ibisabwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge akaba anakuriye Umuryango RPF-Inkotanyi muri ako karere, Kayisime Nzaramba
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge akaba anakuriye Umuryango RPF-Inkotanyi muri ako karere, Kayisime Nzaramba

Muri iyi week-end ishize abahagarariye ibigo bihurirwamo n’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, biyemeje ko manda y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame (kugera muri 2024) izarangwa n’impinduka mu mitangire ya serivisi.

Munganyimana Christine, umurezi mu Ishuri ribanza ry’Intwari (i Nyamirambo), yiyemeje ko abana barenga ibihumbi bibiri baryigamo ngo bagomba guhabwa uburere buzira inda z’indaro.

Yagize ati ”Badusabye impinduka numva twe tugomba gukaza ingamba ku burere bw’abana cyane cyane kubarinda inda z’indaro, aho buri mukobwa agomba igitsure cy’umurezi n’umubyeyi wo muri icyo kigo”.

Umunyamabanga wa RPF-Inkotanyi muri Nyarugenge, Jean de Dieu Niyonsenga akomeza asobanura ko abayobora amahuriro y’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu bigo, biyemeje kuboneka mu baturage bakabaha serivisi bakeneye.

Ati ”Nta muturage ugomba kumara icyumweru ashakisha umuyobozi ngo amuhe serivisi.

“Abanyamuryango banagaragaje ko umuco w’ubwitange waryamiwe no kwikunda aho kubona inyungu rusange, hari n’abo abaturage bagana aho kubayobora bakababwira nabi.

“Hari n’abasinze amahoro babona ibintu bigenda neza ariko batabasha kureba imbere, ibi byose ni imico igomba gucika”.

Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahagarariye ibigo muri Nyarugenge biyemeje kuzana impinduka muri iyi manda y'imyaka irindwi ya Perezida Kagame
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bahagarariye ibigo muri Nyarugenge biyemeje kuzana impinduka muri iyi manda y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba we akomeza asaba abanyamuryango bakora mu bigo nk’amabanki, amahoteli, abaganga, amashuri, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abandi, guha abaturage uburenganzira bubakwiriye.

Avuga ko umuturage agomba gufashwa kumenya ko atahawe serivisi nziza ahantu hose yageze ntibamugezeho icyo yifuza mu buryo bwihuse.

Ati ”Umuturage ni umuntu uba uje ababaye akeneye ubufasha, ndagira ngo anyurwe n’ibyo tumukorera”.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere RGB y’umwaka ushize wa 2017/2018, yashyize akarere ka Nyarugenge ku mwanya wa munani mu gutanga serivisi zinogeye abaturage, ariko Mme Nzaramba akavuga ko bataragera aho bifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza service nziza ituma u Rwanda ruhiga ibihugu duturanye

Bernardin yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Ni byiza service nziza ituma u Rwanda ruhiga ibihugu duturanye

Bernardin yanditse ku itariki ya: 5-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka