RPF-Inkotanyi irasaba abanyamuryango kwirinda kunyurwa manuma

Umuryango RPF-Inkotanyi usaba abagore bawugize kurwanya ubukene n’ihohoterwa byugarije ingo, bakirinda kunyurwa manuma (kwishima ntacyo bagezeho).

Abayobozi bakuru barimo Madame Jeannette Kagame, baganiriye n’Inama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi kuri iki cyumweru tariki 10/11/2019.

Uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi muri iyo nama, Protais Musoni, avuga ko mu bibangamiye iterambere ry’Umuryango (famille) n’igihugu muri rusange harimo ikibazo cyo kunyurwa manuma.

Agira ati “Imbogamizi zimwe navuga ni nka ruswa, icyenewabo, gutonesha, kunyurwa manuma, ndetse n’imibanire mibi ishobora kuzana ibibazo bikomeye”.

Imishinga myinshi yafashije mu rugamba rw’Inkotanyi ngo yakorwaga n’abagore, RPF ikavuga ko ikeneye abagore bazi aho uyu muryango ugana.

Musoni Protais avuga ko muri iki gihe hari abantu bifuza kuvutsa amahoro n’umudendezo Abanyarwanda.

Asaba abagore kurwanya ubukene bahereye ku mafaranga menshi ngo akiri mu miryango bakayashora mu mishinga y’iterambere.

Madame Jeannette Kagame na we avuga ko nubwo hari impinduka mu iterambere ry’igihugu, ngo haracyari ingamba zifatwa ariko ntizishyirwe mu bikorwa.

Yasabye Inama Nkuru y’Urugaga rw’abagore kwiga no gushakisha ubunararibonye ahandi abagore bamaze kuzamuka kurushaho, nko mu Bushinwa.

Ati “Iyo urebye nk’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka riharanira Iterembere mu Bushinwa, usanga bagira amahugurwa y’abanyamuryango abafasha gutuma bagira ishyaka mu maraso, mu mitekerereze no mu mikorere”.

Madame Jeannette Kagame asanzwe yarasabye ubuyobozi bw’urugaga rw’abagore gufasha abagabo kugira imyumvire ituma umugore yoroherezwa mu nshingano z’urugo, izo kuba umubyeyi no kuba umuyobozi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ambasaderi Solina Nyarahabimana, agaragaza ko abagore badakeneye kujenjekera ubukene bwugarije imiryango, kuko Abanyarwanda bangana na 57% bakiri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Avuga kandi ko kuba 7% by’abangavu babyara bari hagati y’imyaka 15-19, hakenewe “gushoza intambara ifunguye ku bagabo n’abahungu basambanya abana”.

Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, Maj. Gen. Bayingana Emmanuel, we avuga ko hari urubyiruko rwinshi rusubizwa inyuma rwari rugiye mu gisirikare, bitewe n’imirire mibi ndetse n’indwara ahanini zituruka ku busambanyi n’ibiyobyabwenge.

Abayobozi mu nzego zitandukanye batumye Urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi, kuzagaruka bagaragaza uburyo umuryango nyarwanda wivuguruye mu mibereho n’ubukungu.

Inama y’Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi iterana buri myaka ibiri, igasuzuma ibijyanye n’iterambere ry’ingo z’Abanyarwanda n’abagore by’umwihariko.

Umuryango RPF-Inkotanyi kuri ubu urimo gutora abayobozi bashya basimbura abarangije manda y’imyaka itanu kuva 2015-2019, aho Komite Nyobozi y’Urugaga rw’abagore bawushamikiyeho kuri ubu iyoborwa na Akimpaye Christine wasimbuye Mukantabana Marie.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka